Alliah Cool uri mu banyarwanda bitabiriye ibirori bya Trace Awards 2025 byabereye Zanzibar, yasangije abakunzi be uko byari bimeze.
Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram, Alliah yavuze ko ibi birori byabereye Zanzibar utabigereranya n’ibyabereye mu Rwanda mu 2023, ku bijyanye n’imitegurire.

Impamvu nuko byarimo akavuyo kenshi mu gihe mu Rwanda ibintu byari ku murongo nk’uko igihugu gisanzwe kizwi ku gutegura neza ibintu bitandukanye by’umwihariko ibirori, inama, n’ibindi bisa nabyo.

Gusa nubwo ryari ijoro ritaryoshye nk’uko byari byitezwe, Alliah Cool avuga ko abantu bamushimishije harimo Diamond Platnumz witwaye neza cyane ku rubyiniro nk’uko asanzwe abikora, aho uyu munyarwandakazi avuga ko yanagize impungenge ko urubyiniro rugira ikibazo kuko rutari rukoze neza.

Ikindi nuko Alliah yashimishijwe cyane ndetse agaterwa ishema n’umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga mu kubyina, nawe wagaragaye muri ibi birori.

Leave a Reply