×

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 gashyantare 2025, Nibwo abantu 46 bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare nyuma yo kugwa mu gace gatuwe ko mu nkengero z’umurwa mukuru, Khartoum, ihitana abasirikare benshi bakuru ndetse n’abasivili.


Amakuru ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ikesha  igisirikare avuga ko iyi ndege yakoze impanuka kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gashyantare 2025, ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Wadi Seidna giherereye mu majyaruguru ya Omdurman, igice cya Khartoum Ngari, ihitana abantu barenga 46.

Iyi nkuru y’icamugongo ikomeza ivuga mu bapfuye barimo Maj. Gen. Bahr Ahmed, umuyobozi mukuru w’ingabo muri Khartoum
Abatuye mu majyaruguru ya Omdurman bavuze ko iturika rikabije ryatewe n’iyi mpanuka, ryangije amazu menshi ndetse inatera kubura amashanyarazi mu bice bihegereye.
Komite y’abakorerabushake ishinzwe gukusanya imfashanyo muri Sudani, yatangaje ko imirambo y’abaguye mu mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo bazanywe mu bitaro bya al-Nao i Omdurman, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru AFP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri MONUSCO

Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga...

Read out all

Ubuyapani: Umugabo yarusimbutse ubwo bashakaga kumwica bamuhora kugona

Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya...

Read out all

U Burusiya bwambuye ingabo za Ukraine uduce 32

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigaruriye uduce 32 mu kwezi k’Ukuboza mu ntambara zihanganyemo n’ingabo...

Read out all

Muri Kazakhstan Abadepite batoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’abaryamana bahuje ibitsina

Inteko Ishinga Amategeko ya Kazakhstan, yatoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, rikorwa hifashishijwe itangazamakuru na internet, hagamijwe kurinda abana amakuru...

Read out all

Impanuka yabereye muri Kenya, yahitanye abantu.

Impanuka y’indege ya gisivili yahitanye abantu 12 biganjemo ba mukerarugendo muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,...

Read out all

Zelensky ashaka kwitabira ibiganiro bya Trump na Putin atatumiwemo

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kwitabira inama izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read out all