×

Itsinda Dushime Music Group rimaze iminsi itanu rishyize hanze indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Impano.” Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo agira ati: “Zana impano yawe, nzane iyanjye, dukore.”

Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi b’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’UBURUNDI. Bahuje impano zabo kugira ngo bavuge ubutumwa bwiza binyuze mu kuririmba.

Dushime Music Group yatangiye uyu murimo w’ivugabutumwa ku itariki ya 7 Mutarama 2024. Nta mupaka rigira mu kuvuga ubutumwa, kuko bemeza ko aho bakenerwa hose bahajya. Mu gutangira, iri tsinda ryari rigizwe n’abantu 20, ariko ubu bamaze kugera kuri 25.

Nubwo bakora ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, bahura n’imbogamizi zishingiye ku kuba baturuka mu ntara zitandukanye. Bwana DUSHIME Jean Marie Gicocoro, umuyobozi w’itsinda, yagize ati: “Iyo hari gahunda yo gukora indirimbo cyangwa guhura twese, biragorana kubera ko duturuka mu ntara zitandukanye.”

Ku bijyanye n’ibitaramo, batangaje ko bifuza gutaramira mu Rwanda. bati: “Turifuza cyane kuza mu Rwanda tukahataramira.” Dushime Jean Marie yakomeje avuga ko icyifuzo gikomeye bafite ari uko ubutumwa bwiza bugera kure hashoboka, kugira ngo bagarurire imitima ya benshi kuri Yesu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Havilah Choir ya ADEPR Kumukenke igiye guhurira na Siloam Choir mu gitaramo cy’amateka “Imigambi y’Uwiteka Live Concert”

Korali Havilah ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Kumukenke, ikomeje kwandika amateka mu murimo w’Imana, igiye gukora igitaramo cyayo cya mbere cyateguwe ku...

Read out all

Cornerstone Choir yasabye abantu ‘Gusogongera’ ku Mana mu ndirimbo yabo nshya.

Cornerstone Choir, ibarizwa mu Itorero rya UEBR (Union des Églises Baptistes au Rwanda), yashyize hanze indirimbo nshya bise SOGONGERA, igamije gukangurira abantu...

Read out all

Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima yongeye kugaragaza ubudasa mu ndirimbo “Ubuntu”

Iyi ndirimbo yuzuyemo injyana ya Gikristo ibumbatiye inyigisho zikangurira abantu kurangwa n’ubuntu mu buzima bwa buri munsi. Indirimbo Ubuntu ni kimwe mu...

Read out all

Horebu Choir yasohoye indirimbo nshya “Uwahoze ari Ikivume” ishimangira impuhwe z’Imana

Ni indirimbo ivuga ku mpinduka Imana igira mu buzima bw’umuntu wari waraciriweho iteka, ariko ikamuhindura umwana wayo binyuze mu rukundo n’imbabazi. Iyi...

Read out all

Mu gihe bitegura gukora igitaramo cy’Amateka, Choir Horebu ya ADEPR Kimihurura, basohoye indirimbo nshya bise ‘Yesu Niwe Zina.

Choir Horebu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Adepr Kimihurura, riherereye mu mujyi wa Kigali, yasohoye indirimbo nshya bise ‘Yesu Niwe Zina,’...

Read out all

Korali Blessing Key, Igiye Gukora Concert Ikomeye mu kwizihiza Imyaka 15 imaze ikora umurimo w’Imana.

Korali Blessing Key ikorera umurimo w’Imana muri CEP ya Ines Ruhengeri (mu Karere ka Musanze), ikaba igizwe n’abaririmbyi 110. Iyi Korali imaze...

Read out all