Kuva mu myaka ya kera, Cinema nyarwanda yagiye igira abakobwa b’ibizungerezi buje ubwiza ndetse n’uburanga buhebuje!

Kuva cyera na kare Cinema nyarwanda yagiye igira abakobwa b’ibizungerezi buje ubwiza ndetse n’uburanga buhebuje , mu myaka yatambutse twagize abakobwa nka Mutoni Assia wari umwe mu beza filime nyarwanda zabonye ; Ijwi ririmo ubutesi , inzobe izira ibyamvagara bya mavuta ahindura uruhu ,ndetse n’inseko nziza izira imbereka biri mu byatumaga uyu mukobwa acyerereza abagenzi benshi muri filime nyarwanda za 2012-2017 uretse Mutoni assia wavugamo kandi abandi bakobwa nka Nana Nadege wamamaye muri filime nka Catherine, Rwasibo, City Maid , Ejo si kera ,n’izindi nyinshi , ntitwarenza ingohe kandi abandi barimo Kecapu, Alliah cool, Liane Muhoza Mutaganzwa wamamaye nka Afande Joy ,n’abandi benshi.. ariko se ku munsi wa none ni abahe bakobwa 10 bakunzwe cyane muri filime Nyarwanda , aba bakobwa bose ni beza kandi hirya y’impano zabo muri uyu mwuga banakundirwa ubwiza n’imiterere ihebuje yabo. Murakaza Neza muriyi nkuru.
10. Nadine Nana
Uyu niwe mukobwa dusanga ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde, Nadine ni umukobwa ufite imiterere ikurura benshi ndetse rwose kuri uyu munsi ari mu bakobwa b’ibizungerezi bari muri cinema nyarwanda. Uyu mukobwa yakinnye muri fiilime zirimo Bamenya, City Maid, n’izindi nyinshi.

9. Cyuzuzo Muvunyi Ange
Uyu munyarwandakazi usanzwe ari n’umubyinnyi w’imbyino gakondo aza ku mwanya wa 9 kuri uru rutonde aho imiterere ye irangaza benshi, Ange yamamaye ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’imena muri filime yitwa Indoto, nyuma yaho yakinnye mu zindi zirimo Iryamukuru , n’izindi nyinshi cyane.

8. Gatesi Kayonga
Uyu mukobwa usibye kuba ashiimisha benshi binyuze muri filime zitandukanye akina, akaba abifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo zitandukanye. Uyu mukobwa yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Kaliza wa Kalisa , n’izindi zitandukanye.

7. Ishimwe Reponse Swalla
Uyu ni undi mukobwa w’ikizungerezi uri mu ruganda rwa filime nyarwanda , uretse ibijyanye no gukina filime akaba kandi ari umukobwa ujya mu mashusho y’indirimbo za bahanzi batandukanye nkiyo aherukamo yamenyekanye cyane twavugamo nka Malomita , nizindi nyinshi. Swalla yamenyekanye nk’umukinnyi w’imena muri filime zitandukanye zirimo : City Maid, The Bishop’s Family, Inzira y’umusaraba , n’izindi nyinshi.

6. Saranda Mutoni Olive
Uyu ni umunyarwandakazi wuje uburanga ugaragara muri cinema Nyarwanda, usibye kuba akina filime akaba kandi ari umusizi , umwanditsi wa filime , umwanditsi w’indirimbo , n’ibindi byinshi. Saranda yamenyekanye muri filime zirimo Indoto nuyu munsi akigaragaramo , n’izindi filime nyinshi zitandukanye.

5. Gihozo Nshuti Mireille
Uyu ni undi mukobwa ukurura abantu benshi muri filime nyarwanda uyu munsi, Gihozo yatangiye kumenyekana muri filime nyarwanda ubwo yakinaga mu yitwa Indoto nyuma yaho yakinnye mu zindi zirimo Ishusho ya Papa, Papa Sava, ndetse n’izindi nyinshi.

4.Mutako Sonia
Uramutse ugiye kuganira ku bakobwa b’ibizungerezi bari mu ruganda rwa cinema Nyarwanda ugasiga izina Mutako Sonia waba wigijije nkana. Uyu mubyeyi w’umwana umwe yabaye icyamamare binyuze muri filime zirimo Indoto, Papa sava, Kaliza wa Kalisa , n’izindi nyinshi.

3. Clenia Dusenge
Kuri uru rutonde ku mwanya wa gatatu turahasanga Madederi akaba umwe mu bakobwa bagezweho uyu munsi mu ruhando rwa filime Nyarwanda. Madederi yakinnye muri filime zitandukanye zirimo ; Papasava , Kaliza wa Kalisa, n’izindi nyinshi.

2. Nyambo Jesca
Ku mwanya wa kabiri turahasanga Nyambo Jesca akaba umwe mu bakobwa barangaza benshi mu ruhando rwa cinema Nyarwanda uyu munsi. Nyambo yamamamye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa Messenger , ndetse n’izindi nyinshi.

1.Aliane Vanessa Maya
Ku mwanya wa mbere turahasanga Ariane Vanessa ariko uzwi cyane nka Maya mu ruhando rwa cinema nyarwanda, uyu mukobwa yamenyekanye ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane ya Maya nyuma yaho yakinnye mu zindi zirimo ; City Maid, Ishusho ya Papa , ndetse n’izindi zitandukanye. Akaba ariwe mukobwa uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa bakobwa 10 bakunzwe na bantu benshi mu ruhando rwa filime nyarwanda uyu munsi.

Repost from UMURYANGO.RW
Leave a Reply