sponsored

Abasore n’inkumi basaga 438 ba Centrafrique  batojwe n’u Rwanda binjijwe mu ngabo

Abinjijwe mu ngabo barimo 38  b’abakobwa bose bakaba barahuguwe  mu gihe cy’amezi atandatu.

Uyu muhango wabereye ku kigo cya Gisirikare cya Kassaï mu Murwa Mukuru wa Centrafrique , Bangui, wayobowe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Félix Moloua ,watanze ubutumwa mu izina  rya Perezida Faustin Archange Touadera.

Ni igikorwa  cyitabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi ,Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingaboza za Centrafrique, Gen Zephlin Mamadou.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Félix Moloua yashimye ubufatanye buri hagati y’ingabo za Centrafrique n’u Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye ubufatanye bw’ingabo bwafashije igisirikare cyacu cya FACA. Guverinoma yacu yishimiye uko umurimo wakozwe. Uyu munsi turi abahamya ko ingabo za Centrafrique zifite ubushobozi bwo kurinda  igihugu n’abaturage bayo.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Gen Zephlin Mamadou yatangaje ko “ Bashimishijwe n’imyitozo yatanzwe n’ingabo z’u Rwanda ,byerekana ukwiyongera gukomeye k’ubushobozi mu gukemura ibibazo bitandukanye by’umutekano.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yavuze ko  iyi myitozo ya ya gisirikare, igaragaza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Yongeyeho u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’iki ihugu  mu kubaka ubushobozi bw’ingabo  bitari ku rwego rw’ibanze gusa ahubwo no mu bindi byiciro byisumbuyeho by’ubumenyi mu bya gisirikare.

Mu gihe cy’amezi atandatu bamaze, bahawe ubumenyi butandukanye burimo no kwigishwa kurasa imbunda zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts
en_USEnglish