sponsored

Korali Alliance ya ADEPR Gisenyi yasohoye indirimbo nshya bise ‘Urugendo rurimo Yesu’

Korali Alliance ikorera umurimo w’ Imana mu itorero rya ADEPR Gisenyi, ikaba imwe mu Makorali akunzwe cyane muri iki gihugu. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo nshya bise ‘Urugendo rurimo yesu’ ikubiyemo ubutumwa bukomeza, bugahumuriza abari mu rugendo rujya mu ijuru.

Iyi ndirimbo igizwe n’ injyana iryoheye amatwi, amashusho yayo yakozwe na MUSINGA, mu gihe amajwi yayo yakozwe na BEN. Ni ndirimbo igizwe n’ amagambo agira ati” Yesu gumana nanjye, Yesu bana nanjye, aho ngenda hose, tube turikumwe, ndashaka ko tudatana. Numva amahoro menshi, numva ntuje mu mutima, Yesu iyo turi kumwe, numva nguwe neza.
Iyo ndikumwe nawe, numva negereye ijuru, kandi ni wowe nzira yonyine igerayo, ese nunsiga nzagerayo nte? sinabaho Yesu tutari kumwe.

Muriyi ndirimbo bakomeza bagira bati” Mu mvura nyinshi, tugumane,mu zuba ryinshi, tugumane, mu mbeho nyinshi, tugumane, mu bihe byose, tugumane.

Iyi Korali izwiho kugira indirimbo zandikanwe ubuhanga, kuko usanga bibanda ku magambo agaragara mu gitabo cya Bibiliya. ibi bikaba isoko yo gutuma benshi bahinduka, ndetse bakigwizaho abakunzi batabarika.

Korali Alliance ya ADEPR Gisenyi, yamamaye mu ndirimbo zitandukanye harimo nka ‘Bibwire Yesu,Nzakunambaho,Reba mu Mutima,Hashimwe Yesu,Amaboko,Gwino kwa Yesu,Urugendo rurimo yesu’ nizindi… nyinshi.

3 responses to “Korali Alliance ya ADEPR Gisenyi yasohoye indirimbo nshya bise ‘Urugendo rurimo Yesu’”

  1. Kwizera Avatar
  2. Iyakaremye Jean Marie Vianney Avatar
  3. Evode Avatar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts
en_USEnglish