Umuhanzikazi Daniella Koze, uhagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza mu gihugu cy’u Burundi, yibarutse impanga kuri uyu wa kabiri taliki 11/02/2025.

Umunyamakuru mugenzi wacu Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu] ukora kuri Paradise, aganira na Mugisha Patient umwe mu ba Producers bakomeye i Burundi, avuga ko ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri aribwo uyu muramyi yibarutse impanga cyangwa se, amahasha mu Kirundi.

Daniella Koze, Yamamaye mu ndirimbo zirimo “Te amo’’ ikaba yaranatumye akora urugendo rwo kwamamaza iyi ndirimbo (media tours) mu Rwanda aho benshi bamumenye bitewe na video yakwirakwijwe ubwo yahuriraga kuri micro na Divine Nyinawumuntu baririmbana indirimbo ’’Mpa amavuta’’ ya James na Daniella.
Uyu muramyi kandi akaba yarakoze indirimbo nziza nka ’’Narahabaye’’ na ’’Unyibuke’’ zimwe mu ndirimbo zifite amashusho meza yatunganyijwe na Producer Mugisha Patient wamamaye ku izina rya For Sure aho kuri ubu yimuriye ibikorwa bye mu gihugu cy’u Rwanda akaba atuye i Kagugu mu mujyi wa Kigali.
Tubibutse ko uyu muramyi yakoze ubukwe mu mwaka wa 2024 bubera mu gihugu cy’amavuko i Burundi.




Leave a Reply