
Umuramyi uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,TWAGIRUMUKIZA Emmmanuel(Emmy) wamamaye mu ndirimbo yarakibirinduye, yateguje indirimbo nshya yise ‘UMUSHUMBA’ izaba ikubiyemo amagambo ashimangira urukundo Yesu akunda abantu be.

Mu kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru wa Kigali Connect, yasobanuye impamvu yanditse iyi ndirimbo. Yagize ati’ impamvu yatumye nandika indirimbo ‘UMUSHUMBA’ nari maze kubona ko nta Muntu numwe ujya ukorera ubuntu, bisaba ikiguzi. Gusa nabonye ko Yesu we atajya yishyuza.

UMUSHUMBA, ni ndirimbo nkurarikiye kuzareba, kuko amashusho yayo yakozwe na Patient Fore Sure, ukomoka mu gihugu cy’ Uburundi wamamaye cyane mu gutunganya amashusho y’ amakorari ndetse n’ abahanzi baririmba ku giti cyabo., Umuramyi Emmy yatangaje ko iyi ndirimbo, izasohoka taliki 20 Werurwe,2025. Ikazashyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa Emmy Official02. Ese nawe ufite amatsiko yo kuzayumva, ukayireba mu ba mbere?

