
Umusizi usiga agasingiza iyamuhanze, abasizi bose bakaba umusemburo w’ amajyambere Murekatete, niwe uzataramira abazitabira igitaramo U SPEAK LIVE gitegurwa k’ubufatanye na LESPACE, kizaba tariki 27 Werurwe 2025.
Mu kiganiro kirambuye ‘Umusizi Murekatete’ yagiranye na Kigali Connect, yatangaje ko, iki gitaramo hari byinshi kizahindura ku rugendo rwe rw’ ubusizi. Yagize ’’ati, Igitaramo kizahindura byinshi, kizanshyikiranya n’abakunda inganzo yanjye kuko ni kimwe mu bintu abakunzi banjye bahora banyishyuza. Gutegura ibitaramo nkabatumira tukabonana tukaramukanya mu buryo bw’inganzo amaso ku yandi.

Yakomeje agira ‘’ati, kubona abantu bitabiriye baje kumva inganzo yanjye ni ibintu bizaba bivuze kinini ku Nganzo yanjye, ndetse numva bizankomeza bigatuma ndushaho kwitabira no gutegura ibindi bitaramo bizajya biduhuza. Kuza kwabo numva bizaba umusemburo wa byinshi ndi gutegura muri iyi Nganzo yanjye y’Ubusizi.

Umusizi Murekatete, yahishuye ko gutaramira mu gitaramo U SPEAK LIVE uzaba umwanya uhagije wo kwerekana icyo ashoboye, ukaba n’ umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku busizi.
Mu ijwi rye rituje yagize ‘’ati, Nzaba ngize umugisha wo kwereka abantu icyo nshoboye, numva bizongera urukundo rw’abakunda inganzo yanjye. Muri rusange kuba Umusizi Murekatete yaratumiwe gutaramira abakunda ubusizi, ubwabyo ni umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku busizi n’icyo nakora ngo abazaza bose bazanyurwe niko kandi kwaguka mu buryo bw’inganzo no kugaragara imbere y’abakunzi banjye.

Murekatete, amaze kwigarurira imitima ya benshi,bitewe n’ ubuhanga budasanzwe bugaragarira mu bisigo bye, dore ko yamamaye mu bisigo bitandukanye birimo icyitwa Amakiriro, cyabiciye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’ umwihariko ku rubuga rwa TikTok.
Igitaramo U SPEAK LIVE, gitegurwa k’ubufatanye na LESPACE, kizaba Tariki 27 Werurwe 2025, aho kizatangira 7:00 PM, mu gihe kwinjira ari ibihumbi 3000frw gusa. Ushobora kugura Tike yawe unyuze ku rubuga LESPACE.RW cyangwa ugakoresha MOMO CODE 051313. Tuzahurireyo!!!

