×

Oliwia Ratynska ni umubyinnyikazi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Poland, aho atuye mu murwa mukuru wa Warsaw.

Oliwia, yamamaye cyane ku mbuga zitandukanye, by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok. Kuri uyu wa 28 werurwe, abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, na TikTok, yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda guhura n’ itsinda ry’ abana bababyinnyi bakizamuka, rizwi ku mazina ya TREND KIDS.

Umubyinnyikazi Oliwia Ratynska

Kigali Connect iganira n’ umuyobozi w’ itsinda rya Trend Kids, Habarurema Bel Ange(H Benny), mu byishimo byinshi, yagize ‘’ati, natunguwe ngira ngo ndi kwerekwa, mbese byari bimeze nkuko Bikiramalia yabonekeye abantu I kibeho.‘’ati, ni umugisha ukomeye cyane kuba umunyabigwi mu ku byina, agiye kuza mu Rwanda kubera itsinda rya Trend Kids.

Habarurema Bel Ange (H Benny) umuyobozi w’ itsinda rya Trend Kids

Yakomeje avuga ko yatunguwe no ku bona ubutumwa bwa Oliwia Ratyńska yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma yo kumusaba ko yifuza ko itsinda rye rihura nawe,  hadaciye akanya gato yahise asubiza ubu busabe, agira ‘’ati Omg, I will come! Gotta visit my fav kids in Rwanda, aho tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ‘’ati Nzaza gusura abana banjye nkunda mu Rwanda.

Umubyinnyikazi Oliwia Ratynska

Oliwia Ratyńska  ntiyigeze atangaza itariki, cyangwa umunsi azazira mu Rwanda, akaba akomeje gufasha aba bana aho akomeje kugenda ashyira amashusho yabo ku mbuga ze bari kubyina, ibishobora gutuma umuntu adashidikanya ko uyu Oliwia Ratyńska  ashobora kuza mu Rwanda kubera bo.

Trends Kids, ni itsinda rigizwe n’abana bakiri bato baturuka mu miryango itandukanye yo mu Rwanda, rikaba risubiramo indirimbo z’ abahanzi  bo hirya no hino ku isi mu mbyino zitandukanye. Ni tsinda rikorera ibikorwa byaryo I Kigali mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, ho mu kagari ka Kagugu.

Itsinda rya Trend Kids

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

AMAFOTO: Lynda Priya witabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye yakoze ubukwe

Uwankusi Nkusi Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ariko akaza no kwamamara nka Lynda Priya muri sinema...

Read out all

Nta nshuti n’imwe dufite: Fille Mutoni ku bitera abahanzi agahinda gakabije

Umuhanzi w’Umunya-Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Fille Mutoni wigaruriye imitima ya benshi mu myaka yashize, yahishuye ko kimwe mu bituma abahanzi...

Read out all

IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda

Umunyamerika umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yatangaje ko mu rugendo ari kugirira mu bihugu bitandukanye muri Afurika, nagera mu Rwanda...

Read out all

Kutagira ‘permis’ no gufatanwa ibiyobyabwenge: Izindi ngingo zakomeje ikirego cya DJ Toxxyk

Kuva ku itariki 20 Ukuboza 2025, Arnold Ishimwe uzwi nka DJ Toxxyk ari mu maboko y’inzego z’umutekano aho ari gukorwaho iperereza rishingiye...

Read out all

Dosiye ya batanu barimo Prophet Joshua yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abarimo Prophet Joshua bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu. Umuvugizi wa RIB,...

Read out all

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Indabo zanjye’ The Ben yasubije Bruce Melodie wari umaze iminsi amushotoye

The Ben atangira iyi ndirimbo ye nshya yivuga ibigwi, anirata uko ari umuhanzi ukomeye yagera hagati akibutsa Bruce Melodie ko ‘yakunze igisebo’...

Read out all