
Korali Bethel ibarizwa mu itorero rya ADEPR mu karere ka Musanze mu rurembo rwa Muhoza itorero rya Nyarubande yasohoye indirimbo nziza iteguza abantu kugaruka kwa Yesu
Muri iyi ndirimbo iyi Korali yumvikana igira iti” Mwiyambure igomwa ryose mwegere Imana, mumere nk’impinja mwifuze amata y’umwuka Adafunguye kugirango abakuze abageze ku gakiza k’Imana”.
Iyi ndirimbo ije isanga indi Korali Bethel yashyize hanze mu mpera za 2024 bise Wabanye Natwe. Iyi ndirimbo ni iya gatanu nyuma ya Humura, Yesu Araje, Nimushake Uwiteka, Wabanye natwe ndetse niyi bise Mwitegure.
Mu Kiganiro Kigali Connect yagiranye na Didace Turirimbe, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iyi Korali, yagize ati ” Muri iyi ndirimbo Mwumvise ko mu gice cyanyuma turirimba ngo” Numara kwemerwa n’Ijuru uzashira umubabaro maze ugabane kuri wa mugabane wabera! Mubyukuri twifuzaga kubwira abantu ngo bitegure biyeze birimbishe kugirango begerane n’Imana”.
Yakomeje avuga ko Korali Bethel Ifite Ibikorwa byinshi nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, aboneraho gushimira Abafatanya bikorwa ba Korali Bethel. Indirimbo Wabanye natwe yabanjirije iyi imaze amezi atatu kuko yasohotse taliki 7 Ukuboza 2024, imaze kurebwa n’abasaga 86,356


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MWITEGURE’ YA BETHEL CHOIR