
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntirushwamaboko Marie Providence w’imyaka 64, wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, akurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, nyuma y’uko mu isambu ye habonetse imibiri irenga 290.
Ntirushwamaboko yatawe muri yombi ku wa 25 Werurwe 2025. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye.
Ubusanzwe icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa se amakuru ku byerekeye Jenoside giteganywa n’ingingo ya munani y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 rivuga ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
RIB yaboneyeho gusaba abantu gutanga amakuru ku hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ariko kandi ibibutsa ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo guhishira ayo makuru n’ibindi ibyo ari byose.