
Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, witabye Imana taliki 04 Mata 2025, yasezeweho bwa nyuma.
Ni umuhango witabiriwe n’abo mu muryango, inshuti n’abayobozi mu nzego zitandukanye. wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2025, ubereye mu Karere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo. Ni mu gihe iyi misa yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu, harimo abaminisitiri batandukanye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, ariwe Habyarimana Angelique, hakaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Makolo Yolande, ndetse n’ Umuvugizi wa Polisi y’lgihugu, ACP Boniface Rutikanga, Umuyobozi wa (RBA), Barore Cleophas, Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia, n’abandi benshi.
Umuhango wo guherekeza Alain Muku, witabiriwe n’abahanzi ndetse n’ibyamamare muri sinema nyarwanda, barimo nka Ndimbati, Dj Bisoso, Dj Ira, Clapton Kibonke, Mico The Best, KNC wa TV na Radio1, n’abandi,
Mu mugoroba wo kumuherekeza no kuzirikana ubuzima bwe, Alex Muyoboke yashimye uruhare rwa Mukuralinda mu guteza imbere ubuhanzi, asaba ko intambwe yari amaze gutera itasubira inyuma.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abakinnyi n’abatoza b’ikipe nyakwigendera yari yarashinze yitwa Tsinda Batsinde, n’abandi batandukanye. Iki gikorwa cyabanjirijwe na Misa yo kumusabira yayobowe na Antoinne Cardinal Kambanda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.
Cardinal Kambanda yatangaje ko nubwo urupfu rubabaza iyo rutwaye umuntu w’ingenzi nka Alain Mukuralinda, ubuzima butagarukira ku rupfu gusa.
Yagize ati “Urupfu ruratubabaza iyo rudutwaye umuntu nk’uyu uri mu kigero nk’iki, wari ufatiye runini umuryango, wari witezweho byinshi, ariko nubwo bitubabaza ntabwo ubuzima burangirira ku rupfu.” Yakomeje avuga ko Mukuralinda yari umuntu ukunda abantu kandi agakunda Imana, ibyamufashaga kwakira abamugana mu mbaraga ze zose atizigamye.
Yagize ati “Yari umuntu witegereza akareba abana bafite impano cyane cyane abana b’abakene badafite ababatera inkunga, ngo izo mpano zabo zibagirire akamaro n’imiryango yabo. Uwo ni umurage ukomeye adusigiye.”
Umuherwe Sina Gerard uri mu bagize umuryango we, yagaragaje ko Alain Mukuralinda, yaranzwe cyane no guca bugufi kandi ko yakundishije abana umurimo n’umuziki muri rusange.
Ati’ nabanye na Mukuralinda imyaka itandatu akiva kwiga mu Bubiligi kugeza yubatse urwe rugo ariko ko nta kibazo na kimwe nigeze ngirana nawe.
Yagaragaje kandi ko mu kazi ke kagoye ka buri munsi bitamubuzaga kubonera umwanya umuryango we kuko yawukundaga cyane.
Aha Sina yashimangiye ko urukundo rukwiye kuba impano ikomeye abantu bamuvomaho.
Umufasha (Umugore) wa Mukuralinda wari ufite ikiniga cyinshi ndetse n’agahinda yashimiye imiryango n’inshuti zabafashe mu mugongo, yemeza ko umugabo we agiye yari agikenewe n’umuryango.
Yatangaje ko banyuranye muri byinshi, kandi ko yakundaga uko yamukebuzaga igitsure kivanze n’urukundo.
Ese Alain Mukuralinda, yari muntu ki?

Ubusanzwe Alain Mukuralinda yavukiye mu Karere ka Rulindo ahagana mu mwaka w’ 1970, nyuma yaho umuryango we wahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri mu 1972.
Alain yabaye Umushinjacyaha ndetse aba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha.
Uyu mugabo wari uzwiho gusabana na bose, usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi mu bijyanye n’imyidagaduro, aho yabaye n’ umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya “Alain Muku” akanagira isosiyete ifasha abahanzi izwi nka Boss Papa.
Ni umugabo wakundaga umupira w’amaguru, cyane ko yari afite n’ikipe yitwa Tsinda batsinde, ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu ma ekipe yo mu Rwanda.
Yamamaye cyane mu ndirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe, nka Murekatete, Grolia nizindi nyinshi.


,

