
Inkuru y’ihohoterwa ry’uwitwa Valentine wakubiswe n’ abagizi ba nabi, yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu Valentine arwariye ku kigo nderabuzima nyuma yo guterwa mu masaha y’ijoro n’abantu atazi bakamwambura ubusa, barangiza bakamujyana ku gasozi kumusambanya.
Amakuru dukesha Umuseke, avuga ko uyu valentine w’ imyaka 49, yanze ko bamusambanya, aka gatsiko k’abagizi ba nabi karamukomeretsa.
Uyu mugore avuga ko yashatse gukingura urugi yumva abantu bamukubise ikintu ku mutwe. Yagize Ati: ” Numvise Bankubise ubuhiri ku mutwe bashaka kunsambanya ku gahato banyambika ubusa, mbahakaniye barampondagura bambaza niba nta mafaranga mfite.”
Uyu mubyeyi abonye ibintu bikomeye, nibwo yabemereye ko afite 10,000 Frw ngo bajya mu nzu kuyafata bahageze, banatwara matelas ye. Yakomeje avuga ko batwaye n’ amatungo ye arimo ingurube, aho ngo bayabagiye inyuma y’urugo rwe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, ariwe SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko, ubu bugizi bwa nabi bukimara kuba bahise bakoze iperereza ndetse, bafata abo bagabo bane bakekwaho gukubita no gukomeretsa,gushaka gusambanya ku gahato, kwiba amatungo ndetse n’ibikoresho by’uyu mubyeyi.

SP Emmanuel Habiyaremye yagize Ati: ”Uyu munsi Polisi yafashe abantu 4 bakekwaho gukomeretsa Valentine, kandi iperereza rirakomeje.”
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira kugira ngo bakurikiranwe.
SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko nta na rimwe Polisi izihanganira ubugizi bwa nabi nk’ubu. Ndetse avuga ko uwabigizemo uruhare wese agomba kubibazwa nkuko amategeko abiteganya.
