
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zose akoresha, umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo, yasabye imbabazi abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange nyuma yo gutegura ‘Live ya TikTok’ itajyanye n’ ibihe byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi igihugu kirimo.
Muri ubu butumwa yagize ati ‘’ Muraho neza, akakanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ijoro ryo kuwa gatanu taliki 11 mata 2025 saa tatu z’ijoro kuri TikTok. Aho njye na bagenzi banjye twari kumwe turi kuvuga ku bitajyanye n’ ibihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe abatutsi 1994.
Yakomeje agira ati’’ Nsabye imbabazi abanyarwanda mwese muri rusange cyane cyane abo byakomerekeje, Ndashishikariza kandi urubyiruko n’ ibyamamare cyangwa aba social influencers gukomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga mwese neza kugira ngo duhashye abapfobya Genocide, Murakoze.
Kanyabugande Olivier(Nyaxo) atangaje ibi mu gihe Urwanda n’ inshuti z’ Urwanda turi mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
