
Uwizeye Judith Minisitiri muri Perezidansi y’Urwanda, Yijeje ubuvugizi ku bijyanye no gushyiraho urukuta rw’amazina y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Minisitiri Judith, Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA.
Yagarutse kandi ku bijyanye n’ikibazo cyavuzwe cyo kuba nta hantu abanyamakuru bishwe muri Jenoside bashyiriweho bazajya bibukirwa. Yagize ati “Mboneyeho kuvuga ku kintu bagenzi banjye bakomeje kugarukaho, kuba twateganya ahantu hajya amazina y’abanyamakuru bazize Jenoside, aho twajya tuza kubibuka tugashyiraho indabo”.
Yakomeje ati “Ndabizeza ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoberere, RGB bazakomeza kubiganiraho kuko twese tubona ko bikenewe kandi ikizashoboka cyose kizakorwa”.
Minisitiri Uwizeye yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira iterambere ry’itangazamakuru aho yagize Ati “Leta y’u Rwanda izakomeza kuba hafi itangazamakuru mu rugendo rwo kwiyubaka kuko izi neza y’uko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa bakomeye mu rugendo rwo kugera ku Rwanda twifuza.
Yakomeje Ati ‘Tuzakomeza gufatanya muri byose yaba mu byo mwifuza kuri leta y’u Rwanda, no kubana mu rugendo rwo kubaka igihugu cyacu” cy’u Rwanda.
Minisitiri Uwizeye Judith yasoje ashimira abanyamakuru bakora ibishoboka byose bagafata umwanya mu guhangana n’abakwirakwiza ibinyoma, abahakana n’abapfobya Jenoside.
Yaboneyeho gusaba abanyanyamakuru kugira uruhare mu bikorwa byo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Twibuke Twiyubaka.
