
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma y’igihe gito yegujwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamirije iby’aya makuru nkuko tubikesha IGIHE aho yagize ati “Nibyo Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, mu rwego rwo kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Kuwa 15 Mata 2025, Nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ifatirwamo ibyemezo n’umwanzuro wo guhagarika mu nshingano Ntazinda Erasme zo gukomeza kuyobora aka Karere kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.
Amakuru yo guhagarika Njyanama y’Akarere ka Nyanza, yagiye hanze binyuze mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X, rw’Akarere ka Nyanza, aho ryavugaga ko Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Bwana NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora Akarere hashingiwe ku itegeko No 065/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 11.
Uyu NTAZINDA Erasme yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yabaye mu 2021 yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora aka karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.
Mu busanzwe NTAZINDA Erasme afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gutunganya imijyi yakuye i Laval muri Canada mu mu mwaka wa 2001.
Nkuko amategeko abivuga, yahise asimburwa ku mwanya yari arimo by’agateganyo n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ariwe Kajyambere Patrick.
