
Kuri uyu wa mbere tariki 21 mata 2025, Chorale Ababyeyi ibarizwa mu itorero rya ADEPR Muhima yasohoye indirimbo nshya bise ‘HIRYA’

Ni indirimbo ikubiyemo amagambo yo kwibutsa abantu ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima. Ni amagambo yashimangiwe n’ umuyobozi wiyi Chorale ‘UWAMAHORO Jeannine’ mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, aho yagize ati’’ Twashakaga kwibutsa abantu ko muri iy’isi Atari iwacu, ko nubwo duhari tuyibamo nk’abacumbitse.

Yakomeje ati” Mw’ijuru nta mibabaro,nta kurira,nta guhangayika,nta gupfa, nta gupfusha,nitugera iwacu tuzanezerwa. Rero muri rusange twashakaga gukumbuza abantu igihugu cy’ijuru no kuba maso.
Muri iki kiganiro, Jeannine yakomeje aga kuri bimwe mu bitangaza Imana yabakoreye mu myaka bamaze bakora umurimo w’ ivuga butumwa. Yagaragaje ko Imana yabahaye gutunga Kristo kandi ibaha n’ umugisha ati’’ Mu batangije iyi Chorale, bahamagawe ari abagore b’indushyi bavukira mu cyumba cy’ amasengesho kibera iwacu kuri ADEPR Muhima. Batangira ari abagore gusa Imana ikajya ibabwira ko izabazanira n’Abagabo, icyo gihe bari abagore barindwi(7).
Yakomeje avuga ko Kimwe mu bitangaza bikomeye Imana yabakoreye aruko yabaguye, Abatangiye ari barindwi ubu barenga ijana, ikindi gikomeye n’uko Imana yahinduye ubuzima bwabo mu buryo bw’Imibereho. Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima,barashima Imana ko yabakoze ku mihogo, Ikaba yarabaguye no mu buryo bw’Imiririmbire.
Umuyobozi wa Chorale y’Ababyeyi ‘UWAMAHORO Jeannine, yatangaje ko indirimbo ‘HIRYA’ ariya kabiri iri k’Umuzingo w’indirimbo zirindwi (7) nshya bari gushyira hanze.

Chorale Ababyeyi, igizwe n’abaririmbyi basaga 113, ikaba ikora umurimo w’Imana wo kogeza Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Babarizwa mu itorero rya Adepr Paroisse ya Muhima, ni mu gihe yavutse mu mwaka w’ 1997.
Barakurarikira gukomeza gukurikira no kumva ibihangano byabo, unyuze ku rubuga rwabo rwa youtube rwitwa CHOIR ABABYEYI ADEPR MUHIMA.
Kanda hano wumve indirimbo ‘HIRYA’ ya Choir Ababyeyi