
Kuri uyu wa 18 Mata 2025,Jasper Worship Team nibwo yashyize hanze amashusho y’Indirimbo nshya bise “Calvary” ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Yesu Kristo, yasize ubwiza bwe mu ijuru akaza gucungura ibyaha by’abantu mu isi.

Muri iyi ndirimbo Jasper Worship Team, baririmba bagira bati ,”Calvary niho twacunguriwe, Urukundo rwaramumanuye adukiza urupfu rw’iteka, Kuko Imana yakunze abari mu isi yatanze umwana wayo, Umwizera wese ntazarimbuka Azabona ubugingo, kuko afite Yesu afite ubugingo.Bakomeza bagira bati” Ngwino wigerere i Calvary, Yesu Akuruhura. “Calvary niho twacunguriwe, urukundo rwaramumanuye adukiza urupfu rw’iteka”.
Umutoza wa Jasper Worship Team (Yves Rwagasore) aganira na Kigali Connect yagize ati “Twafashe igihe turasenga twegera Imana. Tuzi neza Imana dusenga si iyo twabwiwe, ni Imana twiboneye binyuze mu mirimo yayo no mu mwana wayo Kristo. Twayisobanuje ibyiza bikwiye isi yose, mu gihe nk’iki cyo kwishimira umurimo ukomeye Kristo yakoze, ukavamo insinzi y’Isi yose;
Imana nayo ntiyadutengushye, mwuka wera yaratumanukiye nk’uko byagenze ku ntumwa, aduha ihumure mu ndirimbo Calvary. Ni indirimbo wumva ukumva ubaye mushya, umutima wawe ugatera neza nk’uteretse ku gitereko cya Kristo”.
Mu kiganiro Obededomu Froduard wa Paradise yagiranye n’Umuyobozi mukuru wiri tsinda ariwe Kim Alain Kazenga yagize ati: “Indirimbo yitwa Calvary, ubutumwa bukubiyemo ni urukundo Imana yadukunze ubwo Yesu Kristo yadupfiraga i Calvary, aho ni ho twacunguriwe, dukira urupfu rw’Iteka! Kuko ufite Yesu Kristo afite ubugingo! Duhamagarira ubataramwakira ko imbabazi zirahari Yesu abategeye amaboko, ugeze i Calvary araruhuka.”
Bwana Kim Alain yakomerejeho asobanura imvano y’umuhamagaro w’iri tsinda ryahamagawe mu gihe kigoye aho abatuye isi basigaye bahangayikishijwe n’iterambere ry’umubiri no mu gihe benshi bavuga ko urukundo rwakonje nk’uko bikubiye mu rwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo ati” Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera.” 2 Timoteyo 3:2.

Yagize ati: “Impamvu nta yindi iduhagurukije ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo tukamamaza mu isi yose!”. Yakomerejeho avuga ku mvano y’ubutumwa bwiza babamaza. Ati: “Mu butumwa bwiza twamamaza tuvuga urukundo rw’Umukiza (kuba yaraducunguye), tukamamaza gukomera kwe, ndetse no guhimbariza ishimwe rye iminsi yose.”
Jasper worship Team (ibuye Yasipi ry’igiciro cyinshi rirabagirana), ni Worship Team ya Evangelical Hermon Church-Ottawa, ni itsinda ry’aba Jeunes bahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana.
Ni itsinda rimaze kuba ubukombe dore ko kuri ubu rimaze imyaka 8 rivuga ineza, imbabazi n’urukundo rwa Kristo mu mahanga. Iri tsinda ryavutse mu mwaka wa 2016 ryatangijwe n’abantu batatu. Gusa Kristo yakomeje kubana nabo abaha amasezerano yo guhumuriza Imitima yabo no kubongerera Imbaraga.

Kuri ubu Uwiteka yabatuje ahagutse dore ko kuri ubu rigizwe n’anyamuryango 45 kandi bose b’umumaro. Iyo ubuyobozi bugize buti “tse”, bahurira muri repetition “bakongera bati “tse” ubwo amasengesho akaba aratangiye.
Iyo bagize bati “tugende” ubwo batangira ingendo nk’iza Pawulo, bakamamaza Kristo hirya no hino, iminyago ikaboneka, izina rya Kristo rigashyirwa hejuru ku bwabo. Kubayobora ntabwo bisaba kwikebagura kuko aho Kristo ari, Mwuka Wera araganza.
Umuyobozi w’iri tsinda yitwa Kim Alain Kazenga, mu gihe umuramyi Yves Rwagasore uzwi mu ndirimbo “Njyewe Yesu wankunze” ari we mutoza w’amajwi aho afatanya na Meloe Byicaza.
Amashusho yiyi ndirimbo yakozwe na La Destinée Média, naho amajwi yayo akorwa na Khrisau.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “CALVARY” ya Jasper Worship Team