
Ubushomeri mu rubyiruko rwize ni ikibazo gikomeye ku isi yose, ariko by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’ u Rwanda.
Buri mwaka, ibihumbi n’ibihumbi by’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye na kaminuza, ariko benshi muri bo basanga isoko ry’umurimo ryifunze. Umunyeshuri urangije afite impamyabumenyi ahanini aba yizeye kubona akazi, ariko iyo izo nzozi zitagezweho, havuka ikibazo gikomeye: kuki warangije kwiga ariko ugakomeza kubura akazi? Iyi nkuru irasesengura bimwe mu bisobanuro by’ingenzi bishobora gusubiza iki kibazo cy’ingutu:

1.Imyigire idahuzwa n’isoko ry’umurimo.
Uko isi igenda ihinduka, niko n’isoko ry’umurimo rihinduka. Ubumenyi bwakenerwaga mu myaka icumi ishize bushobora kuba budahagije muri iki gihe. Nyamara, benshi baracyiga amasomo adahuye n’ibikenewe ku isoko. Abiga amasomo adafite aho ahuriye n’ikoranabuhanga, n’amasomo adafasha mu kwihangira imirimo, basanga amahirwe yabo yo kubona akazi afite ingufu nkeya cyane.
Isoko ry’umurimo rikeneye abantu bafite ubumenyi mu kwihangira imishinga, ubuhanga mu gukoresha ikoranabuhanga, imiyoborere y’imishinga, no kuvugana neza mu ndimi zitandukanye. Iyo ibyo bintu byabuze mu myigire yawe, uba wahombye amahirwe menshi yo gutsinda ku isoko ry’ umurimo risigaye ririmo guhangana gukomeye.

2.Kwigira kubona impamyabumenyi aho kwigira kubona ubumenyi.
Mu muco wacu, impamyabumenyi (diplôme) ifatwa nk’icyemezo cy’ubuhanga. Ariko se, ni abantu bangahe bafite impamyabumenyi ariko batagira ubushobozi bwo gukoresha ibyo bize? Iyo umuntu yiga ashaka gusa “papiers”, yibagirwa ko mu kazi bashaka umuntu ushoboye guhindura ubumenyi mu bikorwa.
Mu gihe uburezi bwafashwe nk’igituma umuntu yiyandikisha mu kazi, si ko bikiri. Ibigo by’akazi bikeneye abantu bafite ubushobozi bwo gutekereza, guhanga udushya, no gukemura ibibazo. Impamyabumenyi itagira ibi bintu iba imeze nk’inyandiko itagira agaciro.

3.Kubura uburambe buhagije.
Hari igihe utabona akazi kuko abakoresha bifuza abakozi bafite uburambe, ariko wowe ukaba utarigeze ubona amahirwe yo gukora, nibura unakorera ubushake (Volunteer) cyangwa se kwimenyereza akazi (Internship).
Gukora ku bushake bigufasha kwigirira ikizere, gutsindira ikizere cy’abakoresha, no kumenya uko ibintu bikorwa neza mu kazi.
Iyo urangije amasomo ugasaba akazi ufite uburambe (experience) birafasha cyane. Ariko iyo uburambe bubuze, abakoresha bashobora kuguhitaho bagafata undi ufite ibyo wowe utagira.

4.Kutamenya kwiyamamaza no gukora networking.
Mu gihe hari abize neza, bakagira n’ubuhanga bw’ibanze, baracyatsindwa kubona akazi kubera impamvu yoroheje: kutamenya kwiyamamaza.
- Kwiyamamaza bivuze kwandika CV isobanutse neza.
- Kwitwara neza mu kiganiro cy’akazi (interview).
- Kumenya kwagura inshuti n’abandi bantu (networking).
Iyo utazi kwiyamamaza, uba usa n’umuntu wicaye mu ishyamba cyangwa uri kure mu butayu, aho abantu batamenya ko uhari. Networking igufasha kumenyekana, no kubona amakuru y’akazi mbere y’uko isoko ry’akazi rimenya ko hari umwanya uboneka.

5.Gutinya cyangwa kwirengagiza kwihangira imirimo.
Hari benshi barangije amashuri, bakicara bategereje akazi ka Leta cyangwa akazi mu bigo bikomeye. Iyo ayo mahirwe atabayeho vuba, batangira kwiheba. Nyamara, ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’amahirwe y’iterambere mu ikoranabuhanga byerekana ko kwihangira imirimo ari uburyo bufatika bwo guhanga ubuzima/ gutangira ubuzima runaka.
Kwihangira imirimo bisaba guhanga udushya, gutinyuka no kumva ko akazi gashobora kwiremerwa (umuntu ashobora kukiremera). Iyo utinyutse gutangiza umushinga muto, n’iyo byaba gucuruza ibintu bito, uba uri gushyira mu bikorwa ibyo wize kandi uri kwihangira amahirwe.

Reka nsoze nkubwira ngo kuba warize ni intangiriro y’urugendo, ariko si iherezo ryarwo. Impamyabumenyi igufungurira amarembo, ariko ni wowe ugomba kuyikoresha neza kugira ngo uhe icyerekezo ubuzima bwawe. Kugira ngo umuntu abone akazi, asabwa guhora yiga, guhanga udushya, gukora ku bushake, kwiyamamaza neza, no kugira ubushobozi bwo kwihangira imirimo igihe bikenewe.
Ubuzima bwo kubona akazi muri iki gihe busaba ibintu byinshi kurenza kuba ufite “diplôme” gusa. Bisaba kuba umuntu ushoboye, wiyizeye kand’uhanga udushya.
Hari n’abizera ko akazi kazabageraho nk’igitangaza. Gusa ibitangaza ntabwo biba buri munsi kuri bose.(ku babyemera). Har’uwavuze ngo “ter’intambwe imwe uz’aho ndi, ndatera 99 ngusanganira. Undi nawe ati “ Ufit’icyi ngo mpereho?”
Ntugategereze akazi nk’uwicaye; haguruka, wihangire inzira yawe!

