
Mu mwaka wa 2024, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umubare w’abashyingiranywe wagabanutse ku kigero cya 9.5% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Mu gihe mu 2023 habayeho ubushyingiranwa 57,880, mu 2024 hiyandikishije gusa 52,878. Iyi mibare ntisanzwe mu gihugu kizwiho kugira imico ishyigikira umuryango, bigatuma benshi bibaza: Ni iki kibyihishe inyuma? Ese dushobora kugihagarika mbere y’uko biba ikibazo cy’imibereho rusange?

Impamvu Zishoboka z’Iri Gabanyuka
- Ubukungu butifashe neza
Ibiciro by’ibiribwa, ubukode, uburezi n’ibindi bikenerwa mu buzima bw’abashakanye byarazamutse cyane. Mu gihe abanyarwanda benshi bari mu cyiciro cy’ubukungu cyo hasi, ubushobozi bwo gutegura ubukwe no kubaka urugo bwaragabanutse. Abasore n’inkumi basigaye batinya ingaruka zo gutangira ubuzima bushya mu gihe ubukungu bwabo bugikomerewe. - Imibereho ijyanye n’akazi n’amasomo
Urubyiruko rwinshi rwitabira amasomo arambye cyangwa rushaka gukora rugamije kwiteza imbere. Uko kwigomwa ubuzima bwihuse bw’ingo, gukomeza kwiga cyangwa gukora mbere yo gutangira urugo, biri kugabanya umubare w’abashyingiranwa buri mwaka. - Impinduka mu myumvire y’urubyiruko
Hari impinduka zikomeye mu myumvire. Abakobwa n’abahungu benshi ntibakibona ubukwe nk’igisubizo cy’ubuzima cyangwa nk’intego yihutirwa. Kwibanda ku kwigira, ubwisanzure, ndetse n’ishusho y’umuryango bijyanye n’igihe biri guhindura imiterere y’uko abanyarwanda babona ugushyingiranwa. - Ibibazo by’imibanire n’ubwiyongere bw’ingaruka z’imibanire mibi
Raporo zitandukanye zagaragaje ubwiyongere bw’imibanire itari myiza mu ngo zitandukanye, harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubana mu makimbirane, n’izamuka ry’umubare w’abatandukana. Ibi bituma abatarashyingirwa batekereza kabiri mbere yo gufata icyemezo.
Icyo Twakwitega mu Mwaka wa 2024–2025

Ushingiye ku mibare n’imiterere y’izo mpamvu, hari amahirwe make ko umubare w’abashyingiranywe mu 2025 wazamuka cyane ugereranyije na 2024. Ahubwo haracyari impamvu nyinshi zatuma iyo mibare ikomeza kugabanuka cyangwa igahagarara aho iri.
Impamvu zo gushingirwaho hateganywa igabanuka no mu mwaka wa 2025
• Ubukungu: Nta gihindutse ku miterere y’izamuka ry’ibiciro, ubukwe buzaguma kuba ihurizo.
• Imyumvire: Impinduka mu myumvire ntizikemuka mu gihe gito; bigusaba igihe imiyoborere y’uburezi n’imikorere y’itangazamakuru.
• Ikoranabuhanga: Imbuga nkoranyambaga ziri kugenda zigira uruhare mu gutuma abantu batamenyana bihagije mbere yo kubana cyangwa bagafata ibyemezo bashingiye ku isura, aho gushingira ku ndangagaciro.
Inzira zishoboka zo Gukemura Iki Kibazo

Nubwo ibi byose bigaragara nk’intambamyi, igihugu gifite amahirwe yo kwinjira muri iki kibazo mbere y’uko gikura:
- Gushyira imbere gahunda z’ihuriro ry’urubyiruko
Minisiteri zifite urubyiruko n’imibereho myiza mu nshingano zakubaka uburyo bwo gufasha abakiri bato gutegura ubuzima bw’urugo – si mu buryo bw’amafaranga gusa, ahubwo no mu mitekerereze. - Gusuzuma uburyo bwo koroshya ibijyanye n’ubukwe
Ibihugu bimwe byashyizeho gahunda z’ubukwe buciriritse (low-cost marriages). Mu Rwanda, byashoboka hifashishijwe imiryango isanzwe n’inzego z’ibanze. Gukora ubukwe ntibikwiye kuba isoko y’ishyano ku bukungu bw’umuryango mushya. - Guteza imbere indangagaciro z’umuryango
Hakenewe ubukangurambaga bukomeye bujyanye n’uburezi bushingiye ku muryango, butangwa mu mashuri, kuri za radio na TV, hagamijwe gusubiza agaciro ingo nk’ishingiro ry’igihugu. - Kwita ku buzima bwo mu mutwe n’ubujyanama ku rukundo
Urubyiruko rukeneye ubujyanama bushingiye ku rukundo, imibanire, n’ubuzima bwo mu mutwe. Aho gukomeza kumva “urukundo rurica”, rukwiye gutegurwa nk’ishingiro ry’ubuzima burambye. Hari nabasigaye bavuga ko urukundo ari Scam!!

Dusoza, reka tuvuge ngo:
Niba koko imperuka y’ubukwe iri mu nzira, nk’uko imibare ibigaragaza, icyo dukwiye gukora si ukuyihunga cyangwa kuyakira uko bikagauma uko, ahubwo ni ukuyumvikanaho no gushaka ibisubizo. Uko twubaka ejo hazaza h’inganda, uburezi n’iterambere, ni nako dukeneye kwita ku muryango – ishingiro ry’icyo gihugu cy’ejo.
Ubukwe si ubukire, ni ubuzima.
