
Uruhara ni indwara iterwa no kugabanuka cyangwa kubura burundu kw’imisatsi ku bice bitandukanye by’umutwe, rimwe na rimwe bikagera no ku bindi bice by’umubiri.
Iyi ndwara izwi mu ndimi z’amahanga nka alopecia, kandi ishobora kwibasira abantu b’ingeri zitandukanye, ariko irushaho kugaragara cyane ku bagabo n’abasore bakiri bato.
Iyi ndwara iterwa niki?

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera uruhara ukiri muto:
Imiterere y’uturemangingo (Genetics): Iyo mu muryango harimo abantu bagize uruhara bakiri bato, hari amahirwe menshi ko nawe bishobora kukubaho. Ibi bizwi nka androgenetic alopecia.
Impinduka z’imisemburo: Ibi bikunze kuba ku bagabo batangira ingimbi, aho umusemburo wa testosterone uva mu mubiri uhinduka dihydrotestosterone (DHT), ugatera kwangirika kwa follicules z’imisatsi.
Izindi ndwara zifata uruhu: Indwara nk’igituntu cy’uruhu (tinea capitis), indwara z’uruhu zibasira follicules cyangwa autoimmune diseases nka alopecia areata zituma umubiri wiyangiriza follicules z’imisatsi.
Imirire mibi n’ihungabana: Kurya nabi ntibituma umusatsi ubona intungamubiri zikenewe nka zinc, fer, vitamini A, B, na D. Ibi bishobora gutuma imisatsi itera neza cyangwa igatakara.
Imiti n’uburyo bwo kwita ku musatsi: Gukoresha imiti irimo ibinyabutabire byinshi cyangwa gukoresha uburyo bukarishye bwo gusokoza cyangwa gukaraba bishobora gutuma imisatsi icika vuba.
Ingaruka

Kugira uruhara ukiri muto bishobora kugira ingaruka zitari nke ku buzima bw’umuntu:
Igabanuka ry’ikizere mu buzima: Uruhara rukunze gutuma umuntu yumva yifitiye isoni, bikaba byagira ingaruka ku buryo yitwara mu bandi, cyane cyane iyo ari urubyiruko ruri mu kigero cy’ishuri cyangwa mu kazi.
Ihungabana ryo mu mutwe: Iyi ndwara ishobora gutera agahinda gakabije (depression) cyangwa kwiheba, cyane iyo umuntu yumva atakiri mwiza nk’uko yari asanzwe ameze.
Ibibazo by’imibanire: Abantu bamwe bashobora gutinya kwinjira mu rukundo cyangwa gusabana kubera uko basa.
Ubwoba bwo kurushaho gusaza vuba: Kuba ufite uruhara ukiri muto bishobora gutuma wiyumva nk’umuntu ukuze cyane ugereranyije n’imyaka ufite.
Umwanzuro
Nubwo kugira uruhara ukiri muto ari ikibazo gikomeye ku mubiri no ku mitekerereze, hari uburyo butandukanye bwo kukirinda cyangwa kukivura. Kugana abaganga b’inzobere mu ruhu hakiri kare, kugabanya stress, kurya indyo yuzuye, no kwirinda imiti yangiza imisatsi ni bumwe mu buryo bwo kwirinda no kugabanya ingaruka z’iyi ndwara.
