
Umuhanzi Euphta N, ni umuramyi wamenyekanye mu Kuririmba no Gutoza amakorali agiye atandukanye.
Ni umuhanzi wamenyekanye kubera ibikorwa bye mu makorali ya kaminuza ndetse no muri ADEPR Gatenga. Yakomeje kugaragaza ubuhanga mu miririmbire no mu myandikire y’indirimbo, ndetse yagiye agaragaza ubushobozi bwo kuyobora abaririmbyi kurubyiniro(stage) no kwandika indirimbo zigaragaza impamvu nyamukuru y’umuziki we: urukundo rw’Imana.
Aho byose byatangiriye: Ubufatanye n’Imbaraga mu Makorali

Ubuzima bwa Euphta N. mu muziki bwatangiye kumenyekana ahanini muri IPRC Kigali (yaje guhinduka RP-Kigali Campus), aho yamenyekanye mu itsinda ry’abaririmbyi ba Korali Inkingi, ibarizwa mu ihuriro ry’abanyeshuri b’aba pentecote, ukorera muri za kaminuza (CEP). Uyu muhanzi yabaye umwanditsi mukuru w’indirimbo nyinshi z’iyi korali ndetse akagira uruhare mu kuyitoza. Ibi byatumye yongera ubuhanga mu kwandika indirimbo n’ubushobozi bwo kubyandika neza kugira ngo zikore ku mitima ya benshi.

“Nyuma Euphta N. Yakomeje Urugendo rwe mu kuririmba muri Nyota Alfajiri ADEPR Gatenga., aho yagaragaje imbaraga zikomeye mu miririmbire no gutunganya indirimbo(Arrangements). Kuri ubu, ni umwe mu baririmbyi b’imbere mu itsinda ry’igisha umuziki no kurimba rya New Melody, aho arushaho kugaragaza impano ye mu kuyobora stage n’ubuhanga mu gutegura izindi ndirimbo.
Ubuhanga mu Kwandika no Gutoza.

Euphta N., nk’umuhanzi ukomeje gukora neza mu buryo bw’umwuga, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zikoze mu buryo bwa Live Recording. Izi ndirimbo zituma abakunzi b’umuziki batangazwa ndetse ndetse bakanezezwa no kubona imbaraga zidasanzwe za Euphta mu kuririmba. Indirimbo “Upendo”, imwe muri izo ebyiri, itanga ubutumwa bw’urukundo rw’Imana ataruciye hejuru, bigaragaza ubuhanga mu buryo bwo gutegura arrangements.
Urukundo rw’Imana, Ubushake n’Impano Byafasha Euphta N Gukomeza Gushyigikirwa

Euphta N. ntajya asimbuka urukundo rw’Imana mu mizingo ye y’indirimbo. Indirimbo ze zose zishingiye ku rukundo rwa Kirisitu, nk’uko abigaragaza mu nyandiko no mu miririmbire. Afite ubushake bwo guha abantu ibyiza by’umuziki, cyane cyane mu kuririmba no gutanga ubutumwa bukururira abantu m’urukundo rw’Imana.
Ni ngombwa ko Euphta N. ahabwa agaciro akwiye. Umuhanzi nk’uyu, wagaragaje impano, ubuhanga, n’umuhate mu gukora indirimbo zikora ku imitima y’abantu, akeneye gushyigikirwa kugirango akomeze gutanga ibyiza bikururira abantu kuri YESU Kristu.
Gushyigikira Euphta N. mu buryo bwose bushoboka.

Nk’umuhanzi ushoboye, Euphta N. akwiye gushyigikirwa n’abakunzi b’umuziki, kugira ngo azagere ku rwego rwo hejuru mu kazi ke no mu gutanga umuziki ukwiye.Abanyamasengesho muge musengera impano k’izi kugira ngo zikomeze zake, kandi haboneke n’izindi. Abanyamafaranga namwe kubw’urukundo rw’IMANA twese twajyana mu ngamba n’intwaro yagabiwe, ubundi tukagura ubwami bw’IMANA mu isi y’abazima.
Ntitwasoza tudasabiye imbaraga n’amavuta abaririmbyi bose muri Rusange.

Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.
(1 Abatesaloniki 5:23)
Ntimwibagirwe gusura Youtube Channel ya Euphta N. Munakore subscribe kandi munakore share ku bw’ubwami bw’IMANA.
Efthah turagukunda cyane!!! Umwuka w’Imana ari muri wowe rwose!!! Kandi Koko ukwiye gushyigikirwa!!!!