
Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, urubyiruko rurenga 150 rwa Foursquare Church rwakoze urugendo rwo kwibuka no kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye i Gisozi.

Ni urugendo rwateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka, kongera imbaraga mu kwiyubaka, no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu.

Bageze ku rwibutso, uru rubyiruko rwahawe ikiganiro gisobanura uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ndetse n’ingaruka zayo ku gihugu n’imiryango myinshi y’abanyarwanda. Banasuye ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, bagira umwanya wo kunamira inzirakarengane ndetse no gushyira indabo ku mva mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri Foursquare Church witwa Alain, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’urugendo igira iti: “Imbaraga mu Kwiyubaka”. Yibukije urubyiruko ko nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, ari inshingano z’abato n’abakuru gufatanya mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rushya rishingiye ku kuri, urukundo n’ubworoherane.
Yakomeje arira ati: “Imbaraga mu kwiyubaka ni ukureba imbere dushingiye ku mateka, tukimakaza indangagaciro zo kubana mu mahoro n’urukundo. Urubyiruko turasabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza, turangwa n’ubwenge, kwihangana no gukunda igihugu.”

Mutoni Faith, Umuyobozi Wungirije w’urubyiruko mu itorero rya City light Foursquare church riherereye Kimironko yagize ati: “Ni ibintu by’agaciro kuba twaje kurushaho kwiga no kumenya amateka yaranze igihugu cyacu kuko biradufasha kumenya ibyabaye, uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’imbaraga zakoreshejwe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarare”.

Iri sabukuru ry’urugendo rw’urubyiruko ntiryari iryo kwibuka gusa, ahubwo ryabaye n’ishuri rikomeye ry’amateka, rikanatanga icyizere ko u Rwanda rushya rwubakiye ku rubyiruko rufite icyerekezo, ruzaharanira ko Jenoside itazongera ukundi.





