
Mu gihe gushaka akazi bibera benshi urugamba rukomeye, usanga benshi babona amahirwe yo kukabona ariko nyuma bagahindura imikorere.

Imbaraga, ishyaka, n’ubwitange babigaragaza cyane mu minsi ya mbere, ariko uko iminsi igenda yicuma, imico igenda ihinduka: umuhati uragabanuka, ubunyangamugayo bugatembagara, ndetse bamwe bagashaka guhemberwa ubusa. Koko se ni iki kibitera? Ese ni umuntu ku giti cye uhinduka, ni imiterere y’akazi, cyangwa ni umuco wagiye ucika? Mur’iyi turasesengura iki kibazo dukoresheje ubuhamya n’impamvu zitandukanye.
Kigali connect yagiranye ikiganiro n’umwarimu mu ishuri ryigenga tutashatse gutangariza imyirondoro, maze adusangiza ku buhamya bwe.
“Naragiraga ishyaka ritangaje. Natangiye akazi ntitaye ku mushahara muto, ahubwo nari nishimiye kuba ntangiye gukora ibyo nize. Ariko nyuma y’imyaka ibiri, nagize isesemi. Umuyobozi ntiyigeze ashima ibyo nkora, n’abana nabigishaga neza ariko nta ruhare rwange rwagaragazwaga.
Buri gihe nta gushimirwa, nta kuzamurwa, nta cyizere cy’ahazaza. Nahisemo kwigengesera, nkora ibingana n’umushahara mpembwa.”Ukurikiranye ubwo buhamya, urumvamo ingingo zikomeye kandi z’umvikana, zishobora kuba intandaro y’ihinduka ry’imyitwarire y’umukozi.
Nka Kigali connect, twongeye kwegera umukozi mu rwego rw’ubucuruzi, kugira ngo tubagezeho ibitekerezo byo mu ngeri zitandukanye. Kurikira wumve ibyo yatubwiye.”Ubwa mbere nari umuhanga cyane. Nararaga kuri mudasobwa nkora raporo, mbura igihe cyo kurya. Ariko nabonye abakozi benshi badasobanukiwe akamaro ko gukora neza.
Abakozi bahora baza mu kazi bakerewe, abandi bahoraga bica amasezerano bagiranye n’aba supervirors. Abakoresha ntibitaye ku musaruro ahubwo barebaga uwaramukije neza. Nubwo ntahise ncika intege, nagiye ngira gutekerereza cyane: Ese koko ndi kwirushya ku buntu? Nahisemo nange kwigira nkaho bitandeba.
Aba bakozi bose Kigali connect yavugishije, bagaragaje ukuri kwabo ku mpamvu z’abateye guhinduka mu myitwarire yabo mukazi. Ese izi mpamvu zabo woe urazivugaho iki?, urumva bikwiye, cyangwa nawe niko wabikora? Udusangize igitekerezo cyawe.

Nyuma yo kuganiriza abantu ku giti cyabo, nka Kigali Connect, hari izindi mpamvu twasanze muri rusange zihishe inyuma y’iki kibazo, kandi zidashakiwe umuti, ibibazo bizarushaho kuba bibi.
Dore zimwe mu mpamvu abakozi bagabanya umuhati.
- Kubura ishimwe no kudahabwa agaciro: Iyo umuntu yakoze neza ntashimirwe, bituma yumva nta cyo bimaze. Aha ntabwo dushatse gushyigikira babandi bakorera nshimwe, bikarangira batangiye no guteranya abandi bakozi ku bayobozi, ngo bakunde bashimwe cyane.
- Kudasobanurirwa ahazaza: Abakozi benshi baba bashishikajwe no kumenya niba hari aho bagana. Iyo batabona icyerekezo, umutima umera nk’uwacitse intege kandi birumvikana abantu twese tuba dushaka guter’imbere.
- Gukorera ahantu hadatanga icyizere: Kuba mu kazi gasa n’aho nta gishya, nta mahirwe yo kwiyungura ubumenyi, cyangwa guhindurirwa icyiciro, bigira ingaruka ku bushake bwo gukora.
- Umuco w’akazi udashyigikira ubwitange: Aho umukozi w’indakemwa abonwa nk’uwisumbukuruje abandi, naho udakora neza agahozwa ku jisho ryiza, bituma abandi babona ko ntacyo bibamariye gukora neza hagahembwa abandi.

Ibi nka Kigali Connect, twasanze bifite ingaruka zikora ku Mpande zose. Usibye ku mukozi gusa, Umukoresha ndetse n’igihugu izo ngaruka bose zibageraho.
• Ku mukozi: agira umunaniro wo mu mutwe, atakaza icyizere, agacika intege, ndetse rimwe na rimwe agata n’akazi.
• Ku mukoresha: umusaruro uragabanuka, habaho gutakaza abakozi beza, ndetse rimwe na rimwe bigatuma isura y’ikigo yangirika.
• Ku gihugu: umusaruro mbumbe (GDP) uragabanuka, ubunyangamugayo mu kazi buracika, hashyirwaho abayobozi badasobanutse kandi batanga urugero rubi ku rubyiruko.
Nyuma yo gusesengura tugasanga umuco wo kwica akazi nkana ufite ingaruka zirenze uko abantu babitekereza, nka Kigali Connect, dusanga hakwiye gufatwa ingamba zihuriweho kandi buri wese akabigira ibye kuko n’ingaruka zigera kuri bose, yaba umukozi, umukoresha ndetse n’igihugu muri rusange.
Dore zimwe mu ngamba zakoreshwa kugira ngo uwo muco mubi ucibwe:
- Gutoza abakozi indangagaciro z’umwuga: hakenewe gahunda zihoraho zo gutanga inyigisho ku ndangagaciro z’akazi.
- Kunoza uburyo bwo gushimira abakozi: gushima, gukurikirana, no guha amahirwe yo kuzamurwa (promotion) bitanga imbaraga nshya.
- Gushyiraho uburyo buhamye bwo kugenzura imikorere: ibi bifasha kumenya urwego buri mukozi agezeho no kumufasha gukosora aho byagenze nabi.
- Kuganira n’abakozi kenshi: guha agaciro ibitekerezo byabo no kubatega amatwi bituma bumva ko ari inkingi z’ikigo.

Reka dusoze tuvuga ko umukozi uharanira akazi, ariko ntaharanire kugakora neza, aba azimije icyerekezo cy’akazi. Umukoresha wibwira ko guhemba bihagije adaha agaciro ibindi byangombwa nk’ishimwe, nawe aba akina n’umuriro.
Igihugu kidahagurukira guteza imbere indangagaciro z’umurimo kiba kiri mu rugendo rwo gusubira inyuma. Twese hamwe, tugomba kurwanya uyu muco mubi tukongera kubaka umuco w’akazi ushikamye, aho umuhati uba uwo kwishimirwa, kandi umukozi akumva afite impamvu yo gukomeza gukora neza.
