
Bukavu, Ku wa 5 Gicurasi 2025 — Emmanuel Birato, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, yagiriye uruzinduko ku rugomero rwa Ruzizi II ruherereye i Bukavu, aho yasuye ibikorwa by’ingenzi by’amashanyarazi bikomeje gufasha mu iterambere ry’akarere.

Mu butumwa yagejeje ku bayobozi n’abaturage bari aho, Guverineri Birato yatangaje gahunda nshya yo gushyira amatara yo ku mihanda mu duce twose tumaze kubohorwa n’ingabo za AFC/M23. Yavuze ko iyo gahunda igamije gukomeza kugarura umutekano no gutuma abaturage bisanzura mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yagize ati: “Umutekano w’abaturage ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Gushyira amatara ku mihanda bizafasha cyane mu kurwanya ibikorwa by’urugomo no gutuma ubucuruzi n’ubwikorezi bikorwa mu buryo butekanye, haba ku manywa no nijoro.”
Yongeyeho ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’uturere, ingabo, Polisi ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’amashanyarazi. Guverineri yasabye ko abaturage bazagira uruhare mu kurinda no kubungabunga ayo matara kugira ngo atange umusaruro wifuzwa.
Ibi birimo gukorwa mu gihe uturere twari tumaze igihe mu bibazo by’umutekano muke twagiye twongera kugarurwamo ituze nyuma yo kubohorwa n’ingabo za AFC/M23.
Abaturage bo mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyepfo bakiriye aya makuru neza, bavuga ko kubonerwa amatara ku mihanda bizongera icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe no guteza imbere ubukungu bw’uturere twabo.

