
Umurenge wa Kimironko washimiye Bishop Dr Fidèle Masengo n’umugore we.
Kuri iki cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2025, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo bwageneye igihembo Bishop Fidèle Masengo n’umugore we, ku bw’uruhare rukomeye bagize binyuze mu itorero City Light Foursquare Church mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’umurenge.

Uyu muhango w’ishimwe wabereye kuri City Light Foursquare Church iherereye mu murenge wa Kimironko, witabirwa n’abayobozi batandukanye, abanyamuryango b’itorero n’abaturage. Bishop Masengo n’umugore we bashyikirijwe igikombe hamwe n’icyemezo cy’ishimwe (certificate), nk’ikimenyetso cy’uko uruhare rwabo rwagize ingaruka nziza mu iterambere ry’abaturage.
Mu bikorwa byashimwe byakozwe n’itorero, harimo gutanga ibiribwa ku batishoboye, kwishyurira abana batabashije kubona amafaranga y’ishuri, ndetse no gutangira abaturage Mutuelle de Santé. Ubuyobozi bw’umurenge bwavuze ko ibi bikorwa byagize uruhare runini mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko yavuze ko Kimironko ariwo murenge wabaye uwa mbere mu Karere ka Gasabo mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, agaragaza ko ibyo byashobotse kubera ubufatanye na City Light Foursquare Church. Yagize ati: “Urugare runini rwaturutse kuri iri torero, ubufatanye nk’ubu ni bwo igihugu gikeneye.”

Mu ijambo rye, Bishop Fidèle Masengo yashimye ubuyobozi bw’umurenge ku cyizere no ku bufatanye bwiza bagaragaje. Yavuze ko itorero rifite inshingano zo kuba umusemburo w’impinduka nziza. Yagize ati: “Kuba dufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu gufasha abatishoboye ni umurimo twiyemeje nk’abakristo. Dukorera Imana tubinyujije mu gukorera abantu bayo.”
Gushima abanyamuryango ba City Light Foursquare

Mu magambo ye yuzuye urukundo n’ishimwe, Bishop Masengo yashimiye byimazeyo abanyamuryango bose ba City Light Foursquare Church ku bwitange n’umusanzu wabo mu bikorwa by’ubutabazi. Yavuze ko ibi byose bitashoboka iyo hatabaho abantu bafite umutima wo gutanga no kwitanga ku bw’abandi.
Yagize ati: “Ntitwari kugera kuri ibi byose tubivugaho uyu munsi iyo hatabaho abanyamuryango b’itorero b’inyangamugayo, bita ku bandi, bafite umutima wo gufasha no kugira impuhwe. Muri imbaraga zituma umurimo w’Imana ugera kure. Dufite umuryango nyawo w’itorero wuzuyemo urukundo, ubuntu no gukorera hamwe.”

Yibukije ko buri mfashanyo yageze ku muturage yaturutse ku bwitange bwa buri wese, haba mu isengesho, mu gihe, cyangwa mu mitungo. Yashimangiye ko buri muryango, buri musore, buri mubyeyi n’umusaza wo mu itorero bagize uruhare mu gutuma ibikorwa bigera ku ntego.
Uyu muhango wasize isomo rikomeye ry’ubufatanye hagati y’inzego za leta n’amadini, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza, ubumwe n’iterambere rirambye mu baturage.





