
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, umuhanzi Yampano yatunguye benshi ubwo yagarukaga ku rukundo rwe rwa kera rwabayeho mu ibanga rikomeye. Yatangaje ko mu myaka ibiri ishize, yari afitiye Pamella amarangamutima akomeye ku buryo yigeze kwiyemeza kumuboroka kuri telefone kugira ngo adakomeza kureba amafoto ye.

Yagiz’ati “Nari naramukunze cyane, gusa nyuma naje kugerageza kumwiyibagiza burundu, nahisemo kumuboroka ku mbuga nkoranyambaga zose, kugira ngo ntakomeza kureba amafoto ye.”
Uyu muhanzi avuga ko yagiye ahora yibaza uko bizagenda igihe Pamella azaba yambitswe impeta n’undi musore, ariko ngo yakiriye neza kumva ko uwo ari The Ben. “Numvise ko The Ben yamwegukanye, Gusa ntabwo byandakaje, ahubwo numvise ari ibintu byiza kuko bombi ndabakunda,”

Ubukwe bwa The Ben na Pamella bwabaye mu Ukuboza 2023, bukitabirwa n’ibyamamare bitandukanye. Kuri ubu, mu kwezi kwa Werurwe 2025, bombi bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa, ibintu byafashwe nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rw’urukundo.

Icyakora, bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bibaza niba Yampano ataba yarenze umurongo wo kugaragaza amarangamutima ye, cyane cyane ko Pamella ubu ari umugore w’undi. Hari abavuga ko ibyavuzwe bifite ishingiro ry’umubabaro wo mu mutima, ariko ko gutangaza ayo makuru ashobora no gukomeretsa abashakanye.
Abakunzi ba muzika n’inkuru z’urukundo bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri iyi nkuru, bamwe bagaragaza impuhwe kuri Yampano, abandi bamushishikariza gukomeza ubuzima bwe no gushyira imbere iterambere rye nk’umuhanzi.