
Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Habiyaremye Zacharie uzwi cyane nka Bishop Gafaranga, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina (GBv).

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, wagize ati “Tariki ya 07 Gicurasi 2025, RIB yafunze Pastor HABIYEREMYE Zacharie 35yrs uzwi ku izina rya PASTOR GAFARANGA akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV)
Afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.
Kugeza ubu, RIB irakomeje iperereza kuri iki kibazo, kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha Bishop Gafaranga akekwaho.