
Goma, DRC — Hashize iminsi ingabo za SADC (Southern African Development Community) zitangiye kuva mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko ibyo zasize bitangaje benshi. Imodoka zirenga 41, harimo amakamyo manini yuzuye imbunda n’ibindi bikoresho bikomeye bya gisirikare, zagaragaye ziva mu bice by’imirwano, mu gihe andi makuru avuga ko hari APCs (Armoured Personnel Carriers) zirenga 30 ndetse n’imbunda ziremereye nka BM (katyusha) zakoreshejwe cyangwa zitajyanywe mu rugamba.

Abasesenguzi benshi batangiye kwibaza niba ibyo bikoresho byinshi byari bigenewe kurwanya umutwe wa M23 gusa, cyangwa niba hari izindi gahunda z’ibanga zahishe inyuma yabyo. Hari abavuga ko iyo ayo masasu n’izo ntwaro ziremereye zemererwa gukoreshwa ku bushake, zishoboraga guteza akaga gakomeye ku mutekano w’akarere kose, harimo n’u Rwanda rwagaragarijwe ubushake bwo kwirwanaho no kurinda umutekano w’abenegihugu.
Hari n’abandi bagize impungenge z’uko ibikoresho nk’ibyo, mu gihe bibitswe nabi cyangwa bikagwa mu maboko y’inyeshyamba cyangwa imitwe irwanya amahoro, bishobora kuba intandaro y’isenywa ry’ibihugu. N’iyo mpamvu bamwe bibaza niba SADC yari yoherejwe gukemura ikibazo cyangwa yaragiye kongera ubushyamirane mu karere.
Umutekano w’Abanyarwanda ntiwigeze uharirirwa inama n’ibiganiro gusa. Ni yo mpamvu benshi bashimira ingabo za RDF hamwe n’abarwanyi ba AFC/M23, bavuga ko bakoresheje ubushishozi n’ubwitonzi kugira ngo hatagira uwungukira mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Uwitwa xxxx (izina ryahinduwe) yagize ati:
“Na RDF iyo igiye ku rugamba ntiyitwaza ibikoresho bingana gutya icyarimwe! Iyo ubibonye ku buryo bwihariye, birenze urugamba rwo kurwanya inyeshyamba. Hari indi migambi yari yihishe inyuma.”
Hari n’abavuga ko icyemezo cya SADC cyo kuva mu bice bya DRC gifashwe nyuma yo gutsindwa mu buryo budasanzwe. Kuko kugira intwaro zingana gutyo ukaba utatsinze umutwe muto wa M23 byagaragaje ibibazo bikomeye mu miyoborere n’ubufatanye bw’ingabo z’akarere.
Mu butumwa bukomeje kugaragazwa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru rinyuranye, Abanyarwanda benshi bagaragaza ishimwe rikomeye ku Perezida Paul Kagame, bavuga ko kuba yarafashe iya mbere mu kurinda igihugu cye no guhagarara ku bwigenge bwacyo ari urugero rukwiye kwigirwaho.

“Imana gusa ni yo izaguha ibyo ukwiriye, Perezida Kagame. Warinze abana bayo mu gihe hari abakinisha umutekano wacu,” umwe mu banyamakuru yagize atyo kuri X (Twitter).
Ibi bibazo bikomeje gutuma hakenerwa isesengura ryimbitse ku ruhare rwa buri gihugu mu kurwanya iterabwoba, ndetse no ku nzego zikwiye guharanira umutekano urambye, aho kuba urwitwazo rwo kongera umwuka mubi mu karere.