
Korali Blessing Key ikorera umurimo w’Imana muri CEP ya Ines Ruhengeri (mu Karere ka Musanze), ikaba igizwe n’abaririmbyi 110. Iyi Korali imaze imyaka 15 kuko yavutse tariki 28 Kanama 2010 nkuko byemezwa n’umuyobozi wayo.
Igitaramo cy’iyi Korali kizabera kuri ADEPR MUHOZA ku wa 01 Kamena 2025, kikazagaragaramo Korali Bethfage ibarizwa muri ADEPR mu Karere ka Rubavu, Chorale Urukundo yo muri ADEPR Muhoza, n’umuhanzi ukunzwe cyane Elie Bahati. Umuvugabutumwa w’icyo gitaramo ni Pasiteri Boniface ubarizwa ku rusengero rwa ADEPR Inyarugenge.
Muri iki gitaramo gikomeye, hazaberamo igikorwa cyo kumurika Album izaba igizwe n’indirimbo 9, zirimo: Dushingiye, Umwuka, Impano y’ubugingo, Ni ku bw’urukundo rwawe bakoranye na Bosco Nshuti, Yampinduriye Ibihe bakoranye na Elie Bahati, Umukiza wawe araje, Mbegurukundo, Dushobozwa na Nimunyure
Kugeza ubu, indirimbo 5 muri zo zamaze gusohoka, mu gihe izindi izasohoka kuri Album izashyirwa hanze uwo munsi.
Izo ndirimbo zose uko Ari eshanu zigaragara kuri YouTube Channel yabo yitwa “Blessing Key Choir CEP Ines Ruhengeri”, aho hashyizwe n’indi mirimo bakoze mu myaka yashize.
Indirimbo y’itiriwe iki gitaramo yiswe “YAMPINDUTIYE IBIHE”, iyi Korali bayikoranye na Elie Bahati, ndetse ni imwe mu ndirimbo zakunzwe muri iyi minsi, kubera amagambo yayo yubaka imitima.

Umva KC Radio hano