×

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, rwategetse ko Habiyambere Zacharie (Bishop Gafaranga) afungwa iminsi 30

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025,  Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, rwategetse ko Habiyambere Zacharie (Bishop Gafaranga) afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana mu mizi.

Ubushinjacyaha bushinja Bishop Gafaranga icyaha cyo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye ariwe Annet Murava.

Ubwo yageraga mu rukiko ku wa 22 Gicurasi, Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, igaragaza ko bombi bari basanzwe bagirana amakimbirane, ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Annet Murava, afite agahinda gakabije katurutse ku ihohoterwa yatewe n’umugabo we.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Annet yakubiswe na Bishop Gafaranga tariki ya 19 Mata, ndetse ibi bikaba bishimangirwa n’igikomere afite ku ijosi ndetse no kuribwa mu nda.

Ku cyaha cyo guhoza ku nkeke,Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Gafaranga yitaga umugore we “ikigoryi”, ndetse akamubuza uburenganzira afite ku mutungo w’urugo, biturutse ku kuba yaranze ko bagurisha inzu yabo iri i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Bishop Gafaranga imbere y’urukiko yiregura, yagize ati:” Ndahakana ibyo gukubita no gukomeretsa umugore wanjye, gusa ndemera ko  urugo rwacu rwatangiranye ibibazo byatumye habaho kutumvikana.

Uruhande rw’uregwa rwagaragaje ko adakwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ndetse ko iyo dosiye itari ikwiye no kujya mu rukiko, kuko aya makimbirane yashoboraga gukemurwa n’imiryango.

Urukiko rwasanze ko kuba Bishop Gafaranga yaravuze ko urugo rwe na Annet Murava rwatangiranye amakimbirane, ndetse akemera ko atahaye agaciro amarangamutima y’umugore we, iyi mvugo yemera ibyaha mu buryo buziguye.

Rwagaragaje kandi ko kuba Murava agaragaza ko yakubiswe na Bishop Gafaranga, akamwaka telefoni, akamukubitira ku gitanda bikagera aho ata ubwenge, ndetse no kuba uyu mugore afite igikomere, na byo bishimangira impamvu z’uko uregwa akwiye gufungwa by’agateganyo.

Uru rukiko kandi rwibukije ko Bishop Gafaranga yiyemerera ko yatse Annet Murava telefoni kugira ngo ayigurishe, bityo ko na byo byiyongera ku bihamya bigaragaza ko umugore yahohotewe.

Gafaranga na Murava usanzwe ari umuhanzikazi, bashakanye muri Gashyantare 2023. Umugore yari yaramenyesheje Ubushinjacyaha ko yababariye umugabo we kugira ngo ataburanishwa, ariko bwo bwagaragaje ko ashobora kuba yarabitewe n’igitutu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Murava afite ihungabana, bityo ko atakwifatira icyemezo.

Tubibutsa ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Bishop Gafaranga tariki ya 7 Gicurasi 2025, rumukekaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu amafaranga arenga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda....

Read out all

RIB yataye muri yombi abari batwaye amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abagabo batatu bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibiro 20 aturutse mu gihugu cya Repubulika...

Read out all

RCS yatangije uburyo bushya bwo gushyikiriza abagororwa ibikoresho binyuze kuri MoMo

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bafungiye mu magororero atandukanye mu gihugu...

Read out all