
Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, arasura Kazakhstan nkuko bitangazwa na guverinoma y’iki gihugu.
Nkuko kinyamakuru The Astana Times cyabitangaje, kivuga ko urugendo rwa Perezida Kagame ruzatangira kuva tariki ya 28 kugeza 29 Gicurasi 2025.
Gitangaza ko abayobozi b’ibihugu byombi bazaganira ku iterambere ry’ubufatanye ndetse n’umubano hagati y’ibihugu byombi hanasinywe amasezerano y’ubufatanye.
Uru rugendo rwa Perezida Kagame kandi, rugiye kuba nyuma yaho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuwa 26 Gicurasi uyu mwaka, agiriye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.
Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ku bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu ,Politiki ,’Umuco, ndetse n’ibijyanye no gufasha kiremwamuntu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kazakhstan ariwe Murat Nurtleu , yatangaje ko bafata u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti.
Yagize ati:“ Dufata u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti kandi n’umufatanyabikorwa ukomeye muri Afurika. Mfite ikizere ko guhuza imbaraga bizashimangirwa n’urugendo rwa Perezida Kagame, ruzaba rwerekana urugendo rushya rw’umubano hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.”
Umubano w’igihugu cy’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.
Kazakhstan, ni igihugu kinini kidakora ku nyanja giherereye ahanini muri Aziya yo Hagati, kikagira n’agace gato mu Burayi bw’Iburasirazuba.
Gihana imbibi n’ibihugu birimo u Burusiya mu Majyaruguru no mu Burengerazuba, u Bushinwa mu Burasirazuba, Kyrgyzstan mu Majyepfo y’Iburasirazuba, Uzbekistan mu majyepfo, na Turkmenistan mu majyepfo y’Iburengerazuba.
Umurwa mukuru wa Kazakhstan ni Astana, mu gihe Umujyi munini wa Almaty, ari wo ukorerwamo ubucuruzi n’ibijyanye n’umuco.




