×

Umwanditsi w’Umunya-Kenya Ngũgĩ wa Thiong’o yitabye Imana ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, afite imyaka 87.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umukobwa we, Wanjiku wa Ngũgĩ, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ngũgĩ wa Thiong’o yavukiye i Kamiriithu, muri Kenya, ku wa 5 Mutarama 1938. Yamenyekanye cyane kubera ibitabo bye byamagana ubukoloni n’ubutegetsi bw’igitugu muri Kenya. Yatangiye kwandika mu Cyongereza ariko nyuma aza guhitamo kwandika mu rurimi rwe kavukire (Igikuyu) mu rwego rwo kurwanya ingaruka z’ubukoloni ku muco w’Abanyafurika.

Mu mwaka 1977, yanditse igitabo cyitwa Ngaahika Ndeenda (I Will Marry When I Want), cyatumye afungwa umwaka wose atagejejwe imbere y’urukiko. Nyuma yaho, mu 1982, yahunze igihugu kubera iterabwoba ry’ubutegetsi bwa Perezida Daniel arap Moi. Yabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo na Kaminuza ya California, Irvine.

Ngũgĩ wa Thiong’o azibukwa nk’umwe mu banditsi b’ingenzi ku mugabane wa Afurika, wagize uruhare rukomeye mu guharanira uburenganzira bw’abaturage no guteza imbere indangagaciro z’Afurika binyuze mu buvanganzo.

Prof Ngugi wa Thiong’o yitabye Imana ku imyaka 87

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri MONUSCO

Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga...

Read out all

Ubuyapani: Umugabo yarusimbutse ubwo bashakaga kumwica bamuhora kugona

Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya...

Read out all

U Burusiya bwambuye ingabo za Ukraine uduce 32

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigaruriye uduce 32 mu kwezi k’Ukuboza mu ntambara zihanganyemo n’ingabo...

Read out all

Muri Kazakhstan Abadepite batoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’abaryamana bahuje ibitsina

Inteko Ishinga Amategeko ya Kazakhstan, yatoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, rikorwa hifashishijwe itangazamakuru na internet, hagamijwe kurinda abana amakuru...

Read out all

Impanuka yabereye muri Kenya, yahitanye abantu.

Impanuka y’indege ya gisivili yahitanye abantu 12 biganjemo ba mukerarugendo muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,...

Read out all

Zelensky ashaka kwitabira ibiganiro bya Trump na Putin atatumiwemo

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kwitabira inama izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read out all