
Mimi MIreille ni Umuramyikazi akaba ni umukinnyi wa Filime, aho yamamaye cyane muri Cinema y’Uburundi ndetse no mu Rwanda.
Uyu Muhanzikazi akaba n’ Umukinnyi wa Cinema uvuka mu gihugu cy’U Burundi, nyuma y’ igihe kinini akumbuwe n’ abakunzi be mu ngazo ye, yateguje filime ye nshya Yise ‘CIRAMUNDA.’

Mu kiganiro Mimi Mireille yagiranye n’ umunyamakuru wa Kigali Connect (Nyawe Lamberto), Yahishuye ko Mbere y’uko ishyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa Mimi Mireille Official, izamurikwa ku mugaragaro taliki 15 Kamena 2025, mu nyubako ya OZONE GALAXY’ imwe muri Sale zigezweho mu gihugu cy’ Uburundi. Yatangaje kandi ko amafaranga ibihumbi 10 gusa, by’Amarundi, ariyo azasabwa ku muntu uzinjira.

Ku bijyanye n’ inkomoko n’ubusobanuro bw’ijambo ‘CIRAMUNDA’ yahisemo kwita iyi filime yagize ati;” Muri njye hajemo igitekerezo cy’uko nakora filime ya Gospel (Ishingiye ku mibereho ya Gikristo) nibwo naje gushaka story(inkuru) abantu bazakurikira ku rubuga rwanjye rwa YouTube, Maze kubona iyo story nibwo nayishakiye izina, maze mbona ko nkwiriye kuyitwa ‘CIRAMUNDA.’
Akomeza agira ati” Ubusobanuro bw’ ijambo ‘CIRAMUNDA’ ni nka kumwe umuntu abika ibanga ry’ umuntu, akirinda ko rijya hanze. Rero Ciramunda bivuga guhisha ibanga, ibanga mu nda.

Mimi Mireille ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Burundi muri iki gihe. Azwi cyane kubera uruhare rwe mu mafilime, aho agaragaza impano n’ubuhanga mu gukina no gutunganya filime. Yakinnye filime nyinshi zo mu Burundi harimo, Inama Film, Impano Films, Treasure The Sky, nizindi nyinshi…
Mimi kandi yagaragaye muri Filime Nyarwanda zitandukanye, harimo n’izo yakinannye n’ itsinda rya Killaman. Murizo filime twavuga nk’iyitwa: Big Mistake, No Regret, Pray For The Devil, The Power Of God, nizindi…





