
Bamwe bu baturage batuye mu Mudugudu wa Gitaraga, Akagari ka Kibenga, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, baratabariza abana bane basizwe mu itongo na nyina ubabyara nyuma yuko ubuyobozi bufashe umwanzuro wo kumusenyera inzu bari batuyemo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya BTN, bamwe mu baturage bavuze ko kugirango abana batangire kwiraza mu itongo, byaturutse ku mwanzuro ubuyobozi bw’Akagari ka Kibenga bwafashe bwo gusenya inzu yari isanzwe ituwemo nabo hamwe na nyina ubabyara kuko ngo yari iri mu kajagari.
Bakomeje bavuga ko nyina ubwo yabonaga bamusenyera inzu, yabaye nkuhungabana agata umutwe noneho mu kanya gato ahita atorongera, kugeza ubwo butangiye guhumana ariko abaturanyi bakizera ko isaha n’isaha ari bugaruke asange abana, gusa bwije cyane babona amazi si yayandi bityo biyemeza kurarira aba baziranenge barimo umwana w’amezi Umunani.
Umwe mu baturage yagize Ati “ Mu byukuri ibyabaye ni agahoma munwa kuko iyi nzu yasenywe, bari basanzwe bayituyemo kandi igihe kirekire, gusa ubuyobozi buvuga ko byakozwe ngo mu rwego rwo gusenya utujagari
Yakomeje ati” Nyina w’aba bana rero akimara kubona ibimubayeho, asenyewe kubyakira byaramunaniye kuko yahise ahungabana bimuviramo gutorongera kugeza n’ubu ntaragaruka ngo asange abana be.
Twebwe rero nk’abaturanyi babo, tukimara kubona ibyabaye kuri uyu muryango, twiyemeje kuba hafi y’aba bana barara mu itongo,tubaba hafi, tukabararira ngo hatagira abagizi ba nabi babambura ubuzima cyangwa igisimba gishobora kubarya bagapfa, ubundi twe tubibona nk’akarengane kuko iyo nzu yasenywe bayituyemo igihe kirekire”.
Duhane ibitekerezo ese ubona Leta ikwiriye kugora iki kuri iki kibazo, mu kurengera ubuzima bw’ urubyiruko rwejo?