×

Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2015 yasezeranye imbere y’amategeko na Ngenzi Dylan biyemeje kurushinga, 

Uyu ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa 12 Kamena 2025.

Miss Uwase Vanessa asezeranye na Ngenzi Dylan nyuma y’uko tariki 7 Kamena 2025 bakoze umuhango wo gusaba no gukwa, aho bakoranyije imiryango igaha umugisha urukundo rwabo.

Byitezwe ko ku wa 14 Kamena 2025, bazasezerana imbere y’Imana, banakire abatumiwe mu bukwe bwabo.

Miss Vanessa kandi wari umaze igihe akundana na Dylan Ngenzi, ku wa 27 Nzeri 2024 yambitswe impeta y’urukundo, uyu musore amusaba ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima, undi amwemerera atazuyaje.

Muri Werurwe, Miss Vanessa yafatiwe irembo. Bamenyanye mu 2018, babanza no gukundana icyakora baza kubivamo.

Mu 2023 nibwo amakuru yakomeje kuvugwa ko bongeye gusubirana ndetse urukundo rugeze aharyoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

AMAFOTO: Lynda Priya witabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye yakoze ubukwe

Uwankusi Nkusi Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ariko akaza no kwamamara nka Lynda Priya muri sinema...

Read out all

Nta nshuti n’imwe dufite: Fille Mutoni ku bitera abahanzi agahinda gakabije

Umuhanzi w’Umunya-Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Fille Mutoni wigaruriye imitima ya benshi mu myaka yashize, yahishuye ko kimwe mu bituma abahanzi...

Read out all

IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda

Umunyamerika umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yatangaje ko mu rugendo ari kugirira mu bihugu bitandukanye muri Afurika, nagera mu Rwanda...

Read out all

Kutagira ‘permis’ no gufatanwa ibiyobyabwenge: Izindi ngingo zakomeje ikirego cya DJ Toxxyk

Kuva ku itariki 20 Ukuboza 2025, Arnold Ishimwe uzwi nka DJ Toxxyk ari mu maboko y’inzego z’umutekano aho ari gukorwaho iperereza rishingiye...

Read out all

Dosiye ya batanu barimo Prophet Joshua yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abarimo Prophet Joshua bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu. Umuvugizi wa RIB,...

Read out all

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Indabo zanjye’ The Ben yasubije Bruce Melodie wari umaze iminsi amushotoye

The Ben atangira iyi ndirimbo ye nshya yivuga ibigwi, anirata uko ari umuhanzi ukomeye yagera hagati akibutsa Bruce Melodie ko ‘yakunze igisebo’...

Read out all