
Intambara hagati ya Israel na Iran ishobora gutera intambara ya gatatu y’isi, bitewe n’uburyo ibintu bihagaze ubu mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Impamvu imirwano ya Israel na Iran ishobora gutera intambara ya gatatu y’isi.

Israel yagabye ibitero by’indege ku nganda za gisirikare n’iz’ubutare bw’umuriro muri Tehran, harimo n’ahantu hategurirwa intwaro za kirimbuzi. Ibi byateje impagarara muri Tehran, aho abaturage benshi bahungiye mu bice by’amajyaruguru.
Igihugu cya Iran nacyo cyarashe ibisasu bya misile mu mijyi ya Bat Yam, Rehovot, Tel Aviv na Haifa, bigahitana abantu 7, barimo abana 3, ndetse hakaboneka abandi 200 bakomeretse.
Nyuma y’ibi bibazo byose, Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya, U Bushinwa, ndetse na Belarus byagaragaje impungenge ko intambara hagati ya Israel na Iran ishobora gukurura intambara mpuzamahanga. Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yavuze ko intambara hagati ya Israel na Iran ishobora gutera intambara ya gatatu y’isi
.
Ibyago by’intambara ya gatatu y’isi

Intambara hagati ya Israel na Iran ishobora gukurura ibindi bihugu mu karere nka Syria, Iraki, na Libani, ndetse n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.
Ikindi kandi, Intambara ishobora guhungabanya ubukungu bw’isi, cyane cyane mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, kuko ibihugu byinshi by’i Burayi n’Amerika bikenera ibikomoka kuri peteroli byo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Iran kandi ifite ubushobozi bwo gutera ibisasu bya kirimbuzi, kandi Israel nayo ifite intwaro za kirimbuzi. Ibi bishobora gutera intambara y’ubumara, ikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.
