×
In

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, cyatangaje ko mu gihugu hose hagiye gutangizwa uburyo bushya bw’ikoranabuhanga aho amazi azajya yishyurwa mbere nkuko bisanzwe bikorwa ku muriro w’amashanyarazi.

Kwishyura mbere,kuvoma bigakuriki

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya WASAC, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko iri koranabuhanga rigiye gukwirakwizwa nyuma y’igerageza ryakorewe ku mavomo rusange mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Abakoresha ayo mavomo yageragerejweho bashyira amafaranga ku ikarita bakayikoza ku mashini ishyirwa kuri robine ku buryo avoma amazi ahwanye n’amafaranga yishyuye.

Prof Omar akomeza asobanura uko iyo karita ikora agira ati: “Umuturage azajya afata akantu kameze nk’igiceri kitwa ‘token’, cyangwa abamenyereye Tap&Go, akagenda akajya ku ivomo agashyiraho niba yashyizeho igiceri cye cy’ijana ubwo niba ari ijerekani agakatwa amafaranga 20, ejo yagaruka ikongera kugeza ya mafaranga ashizeho akongera agashyiraho andi.”

Asobanura kandi ko iryo geragezwa basanze rikora neza ku mavomo rusange uko ari 200 ubu bigiye gukwizwa mu gihugu kandi na ba Rwiyemezamirimo bamaze kuboneka.

Yagize ati: “Bivuze ko nka kuriya mukoresha za kashi pawa mugura umuriro, ni byo dushaka no gukoresha mu mazi ubu twamaze guhamagara abantu bashaka kujyanamo na WASAC itangazo ryarasohotse kugira ngo baze dutangire dukore igerageza bamwe muzabibona muri iyi minsi mu ngo zanyu muraza kubona hari abo tugiye kuzishyiriraho.”

Prof. Omar yongeyeho ko ubwo buryo nibabona buri kugenda neza mu gihe cy’amezi atandatu, bazabyagura bigakorwa mu gihugu hose.

Yongeyeho ko ubwo buryo buzafasha abaturage kwicungira amazi bakoresha, biruhure abajyaga bavuga ko bahawe fagitire idahwanye n’amazi bakoresheje ndetse binafashe WASAC kubona amafaranga byoroshye.

Kwishyura mbere, ukabona kuvoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

Inzego z’umutekano zatanze imyirondoro y’umugabo wafashwe yangize imodoka mu Mujyi wa Kigali

Inzego zishinzwe umutekano zatanze umwirondoro w’umugabo wafashwe videwo amenagura ibirahure by’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41...

Read out all
In

Umusore w’imyaka 19, yarohamye  muri Nyabarongo

Muhanga: Kwizera Emmanuel w’Imyaka 19 y’amavuko wari ushoreye inka ayijyanye mu isoko yarohamye mu mugezi wa Ngabarongo. Kwizera Emmanuel ni mwene Uwizeyimana...

Read out all
In

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1896 na 1931, yatabarutse ku wa Mbere tariki...

Read out all
In

Col Rwagasana Sankara na Viviane Mukakizima bahawe imirimo mishya na Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane...

Read out all
In

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku myaka 64.

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize...

Read out all
In

Impamvu 5 Perezida Kagame akoresha Siporo mu kongera isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwigarurira umwanya ku rwego mpuzamahanga, siporo yabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi Perezida Paul Kagame akoresha mu kongera...

Read out all