
Umuryango FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano n’Ishyaka Communist Party of China, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka ikabakaba 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, harimo ayo gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka, n’andi agamije gushinga Ishuri rya Politiki mu Rwanda.
Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Musoni Protais, yabwiye RBA ko aya masezerano azafasha impande zombi mu gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye.
Mu isinywa ry’aya masezerano, Ishyaka Communist Party of China ryari rihagarariwe na Hao Huijie, uyoboye itsinda riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Mbere yo gushyira umukono kuri aya masezerano, uwari ukuriye Intumwa z’ishyaka CPC, ari naryo riri ku butegetsi mu Bushinwa, HAO Huijie, n’itsinda ayoboye, basuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, batemberezwa ibice birugize, basobanurirwa amateka ndetse banabona umwanya wo kunamira imibiri y’abarushyinguyemo.
Banasuye kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ku Kimihurura, aho basobanuriwe uko urugamba rwagenze rwo guhagarika Jenoside, bigizwemo uruhare n’Ingabo za APR, zahoze ari iz’Umuryango FPR Inkotanyi.
