
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu Gihembwe cya Mbere cy’umwaka wa 2025, Umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereyeho 7.8%, ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2024.
Mu gihembwe cya mbere cya 2025, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wavuye kuri miliyari 4.486 Frw ugera kuri miliyari 5.255 Frw.
Urwego rwa serivisi ni rwo rwagize uruhare runini muri iri zamuka ugereranyije n’izindi nzego. Serivisi serivisi zatanze 46% ku ngengo y’imari, ubuhinzi butanga 24%, inganda zigena 23% mu gihe imisoro yatanze 7%.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yasobanuye ko iri rizamuka ritanga icyizere ku bukungu bw’u Rwanda.
N’ubwo urwego rw’ubuhinzi ruri mu zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu ariko imibare igaragaza ko umusaruro wa bimwe mu bihingwa ngandurarugo wagabanutse. Nk’uw’ibigori wagabanutse ho 5% mu gihe uw’ibishyimbo wamanutseho 1%.
Mu bindi byagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu mu Gihembwe cya Mbere harimo umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 7% ndetse n’umusaruro uva mu bucuruzi buranguza n’ubudandaza wazamutseho 14%.
