
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) ririmo gushyirwa ku isonga nk’igisubizo ku bibazo bitandukanye by’igihugu, ariko bikomeje gutuma abaturage bahangayika bikomeye
Iri koranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) ririmo gushyirwa ku isonga nk’igisubizo ku bibazo bitandukanye by’igihugu, kuva mu miyoborere, umutekano, ubuvuzi kugeza mu bucuruzi. Ariko uko AI ikomeza gukura ni na ko ubwoba bw’uko ishobora gukoreshwa nabi cyangwa kurenga ku burenganzira bwa muntu bwiyongera.
Trump ashaka gukuraho amabwiriza ya Leta z’ibihugu ku bijyanye na AI
Muri Gicurasi 2025, Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinga w’itegeko witwa “One Big Beautiful Bill”, aho harimo igika cyihariye kirengera ibikorwa bya AI. Muri Section 43201, iri tegeko ritegeka ko nta Leta cyangwa uturere twemerewe gushyiraho amategeko cyangwa amabwiriza agenga imikoreshereze ya AI mu gihe cy’imyaka 10 uhereye ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko.
Ibi bivuze ko guhagarika cyangwa kugenzura uburyo AI ikoreshwa, nko kuyikoresha mu butasi, kugena imisoro, kugenzura abantu, cyangwa no mu buzima bwite, bizaba bihagaritswe ku rwego rwa Leta.
Impungenge ku mikoreshereze ya AI mu nzego za Leta
Iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa binyuze mu gutanga miliyoni 500$ ku Kigo cy’Ubucuruzi (Department of Commerce), agomba gukoreshwa mu guhanga udushya dushingiye ku bwenge bw’ubukorano mu miyoborere ya Leta.
Sosiyete nka Palantir Technologies, isanzwe ifitanye ubufatanye na za Minisiteri z’ubuzima n’umutekano, ni imwe mu ziteganyirizwa kugira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibi bikorwa. Mu 2025 gusa, iyi sosiyete imaze kubona amasezerano ya Leta arenga miliyoni $113.
Abaturage n’impirimbanyi baravuga ko AI irimo guhabwa ububasha bukabije
Itsinda ry’abahoze bakorera Palantir ryandikiye umuyobozi mukuru w’iyo sosiyete, risaba guhagarika ubufatanye na Leta, bavuga ko “AI iri guhabwa uburenganzira butagira imbibi, kandi ko ari intambwe igana ku butegetsi bw’igitugu.”
N’abadepite nka Marjorie Taylor Greene na bamwe mu basenateri b’Abapaburikani (republican) batangiye kwamagana iri tegeko. Greene yagize ati: “Kureka AI igakora uko yishakiye imyaka 10 yose, utaretse Leta z’ibihugu ngo zigire ijambo, ni ibintu biteye ubwoba.”
Abashyigikiye iryo tegeko bavuga ko gushyiraho amategeko ya buri Leta ku giti cyayo bishobora gukoma mu nkokora iterambere, kuko sosiyete zikoresha AI zaba zihatirwa gukurikiza amategeko atandukanye bitewe n’aho zikorera. Bifuza politiki imwe isobanutse ya Amerika yose.
Ariko abatarishigikiye baravuga ko ubushobozi bwa AI bugomba kugenzurwa kugira ngo butaba intwaro yo gucunga abaturage, kubima uburenganzira cyangwa kubashyira mu byiciro binyuranye bishingiye ku myitwarire, igitsina cyangwa ubwenegihugu.
Mu gihe isi iri kugana mu cyerekezo cya ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano, ni ngombwa ko hakomeza kubaho impaka rusange hagati y’abategetsi, inzobere, abaturage n’abanyamadini ku buryo AI ikwiriye gukoreshwa. Ubwisanzure bwa AI bushobora kuzana ibisubizo by’ingutu, ariko butagenzuwe neza, bushobora no kwambura abaturage uburenganzira bwabo bw’ibanze.
