
OLYMPUS DIGITAL CAMERA
Umushumba wa Diyoseze ya Lubumbashi, Fulgence Muteba Mugalu, yategetse ifungwa rya Paruwasi yaragijwe Mutagatifu François d’Assise yo mu gace ka Luano.
Musenyeri Muteba yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2025, abajura bateye Kiliziya ya Mutagatifu François d’Assise, biba ibikoresho byose byifashishwa mu Misa.
Yavuze ko mu byibwe harimo ibikoresho byifashishwa Padiri atura igitambo cy’Ukaristiya, by’umwihariko mu gihe asengera umugati na divayi bigahinduka umubiri n’amaraso bya Yezu.
Intumwa ya Musenyeri yitwa Emmanuel Mumba yavuze ko abajura bamennye Taberinakulo (ahabikwa Ukaristiya) bakuramo izarimo zose, biba umusaraba wo kuri alitari, biba ibitambaro, ibitabo, ingoma, mixer mbese muri make “bibye ibintu byose.”
Musenyeri Muteba yategetse ko iyi paruwasi iba ifunzwe kugeza igihe bizaba bishoboka ko hasomwa Misa igamije gusana ibyangijwe, anasaba inzego z’umutekano gutangiza iperereza kuri ibi bikorwa.
