×
In

Mu irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”, ikipe ya Brésil y’abakomoka mu Akarere ka Rubavu, yakatishije itike ya ½ nyuma yo gutsinda Spark Victory ibitego 2-1 mu mukino waryoheye abakunzi ba ruhago bari kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025, kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, habereye umukino wari uwa nyuma mu cyiciro cya ¼ mu Esperance Football Tournament 2025, aho ikipe ya Brésil y’abakomoka mu Karere ka Rubavu yatsinze Spark Victory ibitego 2–1, igira itike ya ½ y’irushanwa.

Ikipe y’abakomoka mu Akarere ka Rubavu izwi ku izina rya Brésil, yasezereye Spark Victory yiganjemo abato nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Haruna Niyonzima na Habimana Hussein kuri penaliti mu gihe abandi bari batsindiwe na Elie Tatou.

Si ugutsinda gusa kuko aba banya-Rubavu, bongeye kwereka abari kuri Tapis Rouge ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukomoka iwabo nyamara bakinaga n’ikipe nziza ifite abasore bato bafite impano.

Aba bari bayobowe na Haruna Niyonzima, ni na bo batanze umukinnyi witwaye neza mu mukino, wabaye Sibomana Sultan “Bobo” usanzwe ukinira Marines FC akaba umuvandimwe wa Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC.

Brésil izakina na Native Sport ejo Saa cyenda n’igice z’amanywa ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo. Undi mukino wa ½ muri iri rushanwa, uraza guhuza Young Boys na Golden Generation Saa cyenda n’igice z’amanywa kuri iki kibuga.

Bobo, yahawe igihembo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

AMAFOTO: Police FC itsinzwe na AS Kigali mu mukino waranzwe n’izima ry’amatara n’imvura

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, nibwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wahuje Police FC na AS Kigali watangiye...

Read out all
In

Rutahizamu wa Royon Sport “Ndikumana Asman” yahagaritswe

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yerekeje iwabo mu Bufaransa aho yagiye kwita ku mubyeyi we [Mama] urwaye, ariko asiga ahagaritse rutahizamu,...

Read out all
In

Rayon Sports yasinyishije Yannick Bangala na Kwizera Olivier

Rayon Sports yasinyishije Kwizera Olivier na myugariro w’Umunye-Congo, Yannick Bangala Litombo wakiniye amakipe arimo AS Vita Club, Yanga SC na Azam FC....

Read out all
In

Rayon Sports yicumye ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Nyuma yo gutsinda Gorilla FC, Rayon Sports yagize amanota 20, ndetse ihita ijya ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona y’u...

Read out all
In

Rayon Sports yatandukanye burundu na Afahmia Lotfi

Bidasubirwago, Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi yarahagaritswe. Tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko...

Read out all
In

Shema Fabrice Yageneye Amavubi Arenga Miliyoni 40frw Nyuma yo Gutsinda Zimbabwe.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahawe buri mukinnyi n’abatoza agahimbazamusyi gasaga miliyoni 40 Frw nyuma yo gutsinda Zimbabwe 1-0 mu mukino wo...

Read out all