×
In

Perezida Kagame yashimiye Trump wa Amerika ku ruhare rwe mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke mu karere, anenga imyitwarire ya Kongo ku masezerano y’amahoro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye uruhare n’umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Donald Trump mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano mu karere, anenga kutubahiriza amasezerano ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuzuza ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kamena hagati y’u Rwanda na RDC, ariko ko bizaterwa n’uko n’uruhande rwa Congo rubyitwaramo.

Yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera ko rubuzwa amahoro n’abarenze ku byo bemeranyije, ashimangira ko hazakomeza gushakwa inzira zose zo kurinda Abanyarwanda.

Yashimye by’umwihariko ubuyobozi bwa Trump kubera ko bwatekereje kuri politiki, umutekano n’ubukungu icyarimwe, mu gihe abandi bayobozi babanje bibandaga ku bukungu gusa.

Perezida Donald Trump yagaragaje inyandiko yasinywe, ayishyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Therese Kayikwamba Wagner (iburyo), mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe (ibumoso), Visi Perezida JD Vance, n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio, barebaga, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, muri Oval Office mu Ngoro ya White House i Washington. (Ifoto: AP/Manuel Balce Ceneta)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

Inzego z’umutekano zatanze imyirondoro y’umugabo wafashwe yangize imodoka mu Mujyi wa Kigali

Inzego zishinzwe umutekano zatanze umwirondoro w’umugabo wafashwe videwo amenagura ibirahure by’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41...

Read out all
In

Umusore w’imyaka 19, yarohamye  muri Nyabarongo

Muhanga: Kwizera Emmanuel w’Imyaka 19 y’amavuko wari ushoreye inka ayijyanye mu isoko yarohamye mu mugezi wa Ngabarongo. Kwizera Emmanuel ni mwene Uwizeyimana...

Read out all
In

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1896 na 1931, yatabarutse ku wa Mbere tariki...

Read out all
In

Col Rwagasana Sankara na Viviane Mukakizima bahawe imirimo mishya na Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane...

Read out all
In

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku myaka 64.

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize...

Read out all
In

Impamvu 5 Perezida Kagame akoresha Siporo mu kongera isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwigarurira umwanya ku rwego mpuzamahanga, siporo yabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi Perezida Paul Kagame akoresha mu kongera...

Read out all