
Sharon Gatete na Chryso Ndasingwa ni izina ryatangiye kumvikana kenshi mu matwi y’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, ariko inyuma y’indirimbo zabo zituje n’amajwi akora ku mutima, harimo inkuru y’urukundo rwamaze imyaka icumi rukura mu bwiru, ubu rukaba rwarasandaye.
Mu 2015, igihe itorero rya Chryso ryahagaritse gukorera aho ryakodeshaga, ryahise risaba gukoresha urusengero rwa Sharon mu masaha atandukanye. Sharon na Chryso rero bahuriye aho – kimwe n’amatorero yabo. Ku bw’amahirwe ya buri cyumweru, umwe asohoka undi yinjira, bakabonanira aho. Ntibavuganaga, uretse “hi”, ariko nk’uko Chryso abyibuka, agira ati: “Numvaga ijwi riririmbira mu rusengero, nkumva najya kureba. Ni ryo jwi ryamfashe mbere y’uko menya nyiraryo.”
Muri icyo gihe, Chryso yari umucuranzi wa gitari wicisha bugufi, utaramenyera kuvugira mu ruhame. Sharon we yari umukobwa uririmba, abapastori babo bari inshuti. Ibyo byose byahaye inzira urukundo rwari rutaragira aho rwerekeza.
Sharon ni we wabanje kwandika, amubwira ko aririmba kandi amusaba kumufasha kumenyekanisha imbuga nkoranyambaga. Icyo gihe Chryso yari afite indirimbo nka Ni Nziza na Wahozeho. Icyari ubucuti buciriritse bwaje gufata indi ntera, ubwo Chryso yamusabye kujya kumusura aho yari atuye n’abandi basore, ariko Sharon aza kugira impamvu yatumye atajyayo, abe amuciye intege.
Mu gitaramo gikomeye cya Wahozeho Album Launch muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024, Chryso yamutumiye nubwo yari muri Kenya. Sharon ntiyabashije kuhagera.
Nyakanga 2024, bagiranye ikiganiro cy’amateka: bamaze amasaha arindwi baganira kuri telefoni. Sharon yamuhamagaye amusaba imbabazi kuba ataramwitabye mbere, Chryso nta kindi ahereyeho nko kumenya amakuru ye, aramubwira ati: “Ese wowe ukora indirimbo, ukajya gukora challenges z’abahanzi b’ahandi? Ni nko kuba wabyaye umwana, ukamuta, ukonsa uw’abandi.”
Icyo gihe Sharon yarababaye, kuko nk’umuntu wize umuziki ku Nyundo, yumvaga gutungwa urutoki n’umuhanzi mugenzi we ari ukumusuzugura. Yahise nawe amubwira amagambo yo kumunenga: “Ko wakoze BK Arena se, ko ufite amafaranga, kuki tutabonye sheri yawe?”
Byahise bituma biganira byimbitse ku myizerere, kubaka urugo, no kumenya icyo umuntu agenderaho mu guhitamo uwo bazabana.
Sharon yagaragarije Chryso ibyo agenderaho mu rukundo:
- Faith – Ukwemera kumwe, itorero rimwe.
- Fundamentals – Indangagaciro, intego n’ibyagezweho.
- Friends – Inshuti z’umwe zishobora gusenya cyangwa zigakomeza urukundo rwe.
- Family – Uko umuryango w’umuntu wubatse.
Chryso yatunguwe no kubona ko Sharon atari umukobwa ushaka “excitement”, ahubwo ko akeneye umugabo ushobora kumufasha gutera imbere mu murimo w’Imana.
“None se ko duhuje ibibazo, kuki tutakwisungana?” Ibyo ni byo Chryso yamubajije nyuma yo kumva ko bose babuze umuntu bahuza neza. Bagize ikiganiro cyuzuye imbamutima, ariko gisiga icyizere cy’uko bashobora gukundana atari ku bw’impamvu zisanzwe, ahubwo kuko bari bujuje ibyangombwa by’amarangamutima n’imyizerere.
Sharon yagize ati: “Twamaze kuvugana ntangira gutekereza ko uwo napingaga burya ari we muntu ushobora kuba umugabo wanjye w’ahazaza.”
Mu kwezi kwa Kamena 2025, Sharon na Chryso berekanywe ku mugaragaro mu rusengero rwa New Life Bible Church – Kicukiro, batangaza ko bari mu rugendo rushya. Mu cyumweru cyakurikiyeho, Chryso yambitse Sharon impeta y’urukundo imbere y’inshuti n’abavandimwe.
Ku wa 25 Kamena 2025 ni bwo Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we.
Baritegura kurushinga mu birori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025.
