
Umutoza wa Korali Havilah yo kuri ADEPR Kumukenke, Sinkumuntu Nathan, agiye kurushingana n’umukunzi we Bizimana Parfaite, mu bukwe buzabera i Kigali.
“Imana si umuntu ngo ibeshye, kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntazasohoza? (Kubara 23:19)” ni murongo ubanziriza ibiri ku butumire bw’ubukwe bw’abakundana babiri basanzwe bazwi cyane mu itorero rya ADEPR, by’umwihariko mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Sinkumuntu Nathan, umutoza mukuru wa Korali Havilah yo kuri ADEPR Kumukenke, agiye kurushinga na Bizimana Parfaite, umukobwa w’imico myiza wanyuze umutima wa Sinkumuntu Nathan.
Imiryango yabo bombi, yaba uwa Bizimana Emmanuel (Papa w’umukobwa) ndetse n’uwa Pasteur Hategekimana Damascène (Papa w’umusore), yatangaje ku mugaragaro ko yishimiye gutumira abantu mu birori by’ubukwe, ku rugo rushya ruzashingwa ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nyakanga 2025.
Ibirori bizatangira mu gitondo Saa Tatu (09h00), aho umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwiza bwa Kigali Diplomat Hotel. Hazakurikira isezerano ryera ry’abageni imbere y’Imana, rizabera mu rusengero rwa ADEPR Kumukenke (Gisozi), Saa Cyenda z’amanywa (15h00). Nyuma y’iyo mihango yombi, abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Kigali Diplomat Hotel, ahazabera ibirori byo kwishimira urugo rushya.



Congratulation Nathan
Imana ikomeze ishyigikire abana bacu kandi urugo rwabo ruzagendwe ndetse ruzabe urutambamitavu .
Bazahoze amata ku ruhimbi!
Turabakunda cyanee!
Imigisha y’uburyo bwose izabomeho iteka ryose!