×

Inzego z’umutekano zirimo urushinzwe iperereza mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zataye muri yombi abofisiye bakuru babiri bakorana bya hafi n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bikorwa by’igisirikare, Gen Christian Tshiwewe Songesha.

Abatawe muri yombi ni Gen Maj Maurice Nyembo wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Gen Tshiwewe mu gihe yari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, na Lt Col Adelart Mwiza ushinzwe umutekano wa Tshiwewe by’umwihariko.

Gen Maj Nyembo na Lt Col Mwiza bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, gusa ibyo bakurikiranyweho ntabwo biramenyekana.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bofisiye yakurikiye andi avuga ko Gen Tshiwewe yashwanye na Gen Jean Claude Yav Kabeya saa munani z’urukerera ubwo bari ku biro by’inama y’igihugu y’umutekano.

Byavugwaga ko nyuma yo gushwana na Gen Yav, Gen Tshiwewe yagumye ku biro by’inama y’igihugu y’umutekano kugeza bukeye, gusa icyo bapfuye na cyo ntikiramenyekana.

Gen Yav wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Tshisekedi ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2019, na we yari yatawe muri yombi tariki ya 16 Kamena 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri MONUSCO

Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga...

Read out all

Ubuyapani: Umugabo yarusimbutse ubwo bashakaga kumwica bamuhora kugona

Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya...

Read out all

U Burusiya bwambuye ingabo za Ukraine uduce 32

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigaruriye uduce 32 mu kwezi k’Ukuboza mu ntambara zihanganyemo n’ingabo...

Read out all

Muri Kazakhstan Abadepite batoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’abaryamana bahuje ibitsina

Inteko Ishinga Amategeko ya Kazakhstan, yatoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, rikorwa hifashishijwe itangazamakuru na internet, hagamijwe kurinda abana amakuru...

Read out all

Impanuka yabereye muri Kenya, yahitanye abantu.

Impanuka y’indege ya gisivili yahitanye abantu 12 biganjemo ba mukerarugendo muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,...

Read out all

Zelensky ashaka kwitabira ibiganiro bya Trump na Putin atatumiwemo

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kwitabira inama izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read out all