
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ismael Bimenyimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Muririmbire Uwiteka”, irimo ubutumwa bukomeye bwo gushishikariza abantu bose ku isi kuramya Imana no kuyitinya kuko ari yo nyiri ububasha bwose.
Iyo ndirimbo yasohotse ku wa 9 Nyakanga 2025, ikaba iri mu murongo w’ibihangano bye bisanzwe byibanda ku gukangurira abantu kubaho mu rukundo kandi bubaha Imana, binyuze mu ndirimbo zifite amagambo ameze nk’isengesho, afite ubutumwa bufatika kandi ashishikariza buri wese kugira ukwemera gukomeye.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, Ismael Bimenyimana yagize ati: “Inganzo y’iyi ndirimbo nayikuye mu kwitegereza ubuhangange no gukomera kudasanzwe kw’Imana. Nahise mvuga nti: ‘Usumba byose ni we rudasumbwa,’ mpita nandika ngo ‘Muririmbire Uwiteka’. Ni indirimbo yo kuramya Imana kubera gukomera kwayo.”
Yongeraho ko ubutumwa burimo ari uko abari mu isi yose bakwiye kubaha, gukorera Uwiteka batinya kuko ari we nyiri ububasha n’ubuhanga buhambaye.
Ismael, usanzwe ari umunyamwuga mu bijyanye n’ubuvuzi, yavuze ko amaze imyaka myinshi akorera Imana, kandi ko indirimbo ye ya mbere yasohotse mu 2018. Iyi ndirimbo nshya yaje ari intangiriro y’urugendo rwe rumugejeje ahakomeye uyu munsi, kuko yatumye benshi bizera.
Abamukurikira bamumenyeye binyuze mu ndirimbo nka:
- Yanyishyuriye (yarebwe kurusha izindi, inshuro ibihumbi birenga 11)
- Niwe Gusa
- Bizaba ari Umunezero ft Bosco Nshuti
- Nkoraho Ijambo, I Will Sing, Duteze Ugutwi, n’izindi.
Ibi bihangano bimugaragaza nk’umuhanzi uhagaze neza mu mwuga wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wubakiye ku nyigisho z’Ijambo ry’Imana.
Indirimbo Muririmbire Uwiteka yakozwe mu buryo bwa kinyamwuga n’ikipe ya Upper Room, aho:
- Audio yakozwe na Boris
- Video yayobowe na Musinga
- Montage yakozwe na Ireney
- Amafoto n’amashusho byakozwe na Church Media
- Ahakorewe indirimbo: Upper Room Studio – Kacyiru
Mu butumwa yageneye abakunzi b’indirimbo ze, Ismael yagize ati: “Ndabasaba gukunda Yesu. Ibyo ni byo by’ingenzi mbere na mbere. Kandi mukomeze kungaragariza urukundo muri uyu murimo w’Imana kugira ngo ubutumwa bukomeze kugera kuri benshi.”
Yongeraho ko nyuma y’iyi ndirimbo nshya, hari izindi nziza ari gutegura azashyira hanze vuba, mu rwego rwo gukomeza umurimo yatangiye imyaka myinshi ishize
