
“Haracyari Ibyiringiro”: Igiterane cya Power of the Cross kigiye guhumuriza imitima y’abari baracogoye mu kwizera
Mu gihe isi ihanganye n’ibihe bigoye, abantu benshi bicwa n’agahinda, abandi bagacika intege bitewe n’ibikomere by’amateka cyangwa ubuzima bwa buri munsi, Power of the Cross Ministries ifatanyije na The Citylight A Foursquare Church, bateguye igiterane cy’ivugabutumwa bise Haracyari Ibyiringiro kizabera i Kimironko ku wa 20 Nyakanga 2025, kuva Saa Cyenda z’amanywa kugeza Saa Mbiri z’umugoroba.
Iki giterane kizabera kuri KG 11 Ave 113, Kimironko, kikazahuza aAbakristo baturutse impande zose z’Umujyi wa Kigali n’ahandi, baje gufata umwanya wo gusubizwamo intege, kumva ijambo ry’Imana no kuramya mu buryo bufatika, ariko by’umwihariko guhabwa icyizere cy’ubuzima bushya binyuze muri Kristo.
Insanganyamatsiko y’iki giterane ni ijambo ryuje icyizere rituruka mu gitabo cya Yobu 14:7 rigira riti: “Igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka.” Ubutumwa bukubiye muri ayo magambo ni bwo bufatiyeho intego y’iki giterane: kwibutsa abantu ko Imana ishobora kongera kuzura icyari cyarapfuye, igakiza ubuzima bwacogoye, ndetse igahumuriza imitima yakomeretse.
Umwigisha mukuru w’iki giterane ni Bishop Prof. Fidele Masengo, umwe mu bakozi b’Imana bafite uburambe bwo kwigisha Ijambo rifite ubuzima, rigera ku mutima, kandi rigahindura abaryumva. Azafatanya n’andi matsinda y’abaramyi n’abavugabutumwa barimo: Power of the Cross Ministries, Joyous Melody, Rehoboth Ministries, na Fishers of Men Ministries.
Iki giterane si icy’imiziki gusa cyangwa amagambo asanzwe; ni umwanya wo kongera gufata icyemezo cyo gukomeza urugendo rwo kwizera, gutanga ubuhamya, no kwereka abantu ko hari ubuzima nyuma y’agahinda, hari umugisha nyuma y’ihungabana, kandi ko Yesu Kristo ari we soko y’icyizere cy’ukuri.
Abategura iki giterane bemeza ko bacyitezeho umusaruro uremereye, kuko intego atari ugukora igitaramo nk’uko bisanzwe, ahubwo ni ugukora ku mitima. Ni igikorwa kigamije kwereka buri wese ko n’iyo ubuzima bwaba bumeze nk’igiti cyatemwe, hari ibyiringiro.
Kwinjira ni ubuntu, kandi buri wese yemerewe kwitabira. Abakeneye ibindi bisobanuro ku bijyanye n’aho kizabera, amasaha cyangwa uko bakwitabira, bashobora kubikurikirana kuri Foursquare Church Rwanda, Citylight Foursquare TV, cyangwa ku rubuga rwa: www.thecitylightchurch.org. Ushobora no guhamagara kuri +250 785 465 329.
